Ntabwo Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Kongo kwica Abanyarwanda, zagiyeyo kubacyura- General Kabarebe
- 19/07/2020
- Hashize 4 years
Umujyama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko kimwe mu bikomeje gutuma imitwe yiterabwoba nka FDLR n’indi ibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo harimo propaganda y’ikinyoma igamije gufata urubyiruko rw’Abanyarwanda bugwate.
Ipfunwe ry’ibyo basize bakoze mu Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ryatumye mu myaka myinshi bamaze muri ayo mashyamba bakomeza kubeshya ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko iyo propaganda iburizwamo n’imikorere myiza ya Leta y’u Rwanda idaheza Abanyarwanda.
Abahanga bemeza ko ikinyoma na propaganda ari amagambo, amashusho, ibitekerezo ndetse n’indi migirire igamije, guhisha, kuburizamo, gupfonya ndetse kuyobya uburari hagamijwe guhisha uruhare rw’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu ku cyaha bakurikirwaneho.
Iyi ni yo ntwaro abayobozi b’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ndetse n’indi ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yagendeyeho, maze kubera inyungu za politiki no guhisha uruhare rw’abo muri jenoside bari basize badasoje mu Rwanda muri 94 , bahitamo kwifatira bugwate bamwe mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.
Ibi ariko ntabwo Leta y’u Rwanda yabyihanganiye kuko yahisemo kohereza ingabo gucyura izi impunzi mu myaka ya za 95 na 96.
Uku gucyura impunzi ni ho abayobozi b’iyi mitwe bahera bakwirakwiza ibinyoma na propaganda ko ingabo z’u Rwanda zambutse zigiye kwica izi mpunzi.
Mu kiganiro kijyanye no kwibohora ku nshuro ya 26 cyahawe, Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afrika, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, General James Kabarebe yemeza ko iki cyari ikinyoma cyambaye ubusa.
Muri abo bacyuwe n’ingabo z’u Rwanda harimo n’imiryango y’abo bari bakomeje guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ubuhamya bw’abamwe mu rubyiruko rukomoka kuri abo burivugira, n’ibyo igihugu gikomeje kubagezaho ntavangura.
Ibi byose ariko ntibibuza ko kubera jenoside yakorewe abatutsi basize bakoze mu Rwanda, bakomeza kwamamaza propaganda y’ikinyoma ndetse ntibatinye no kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri kongo kwicirayo impunzi z’abanyarwanda, ibintu bituma bamwe mu bakomoka kuri abo basa n’abahera mu gihirahiro.
General James Kabarebe yemeza ko ibi byose ari ibinyoma na propagamda zigamije kuyobya urwo rubyiruko ngo rukomeze gufatwa bugwate.
Muri iki kiganiro urubyiruko rw’Abanyarwanda hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi rukaba rwasabwe kwima amatwi abakomeje kuruyobya bagoreka amateka ashingiye ku kinyoma, ndetse rusabwa kurushaho kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.
Gen Kabarebe yifashishe urugero rw’imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Congo irimo n’irwanya u Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke kigenda kigabanuka bikaba bitanga icyizere cy’uko umugabane wa Afurika uzagira amahoro.
Ati “Uko imyaka yagiye igenda, ni ko ikibazo kigenda kigabanuka, ntabwo cyiyongera cyane ahubwo kigenda kigabanuka, abitwaje intwaro bagenda bacika intege”.
Yakomeje agira ati “Wahera ku barwanya u Rwanda, uko bari bameze mu 1996 kugeza mu 2000 bageraga mu bihumbi 300, ubungubu wababarira ku mitwe y’intoki ni abantu batarenga 500 kandi nabo badafite imbaraga, badafite ishingiro ubona amaherezo ari uko imbaraga zabo zizashira burundu kurusha uko ziziyongera kuko nta n’ikigaragaza ko zakwiyongera”.
MUHABURA.RW Amakuru Nyayo