Ntabwo ikiyaga cya Rweru ari irimbi ry’u Rwanda-Dr Sezibera

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard avuga ko imirambo yabonetse mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, itaturutse mu Rwanda.

Ibi Dr Sezibera yabitangaje mu gihe u Burundi bwavugaga ko iyo mirambo yaturutse mu Rwanda nyujijwe mu ruzi rw’Akagera.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo imirambo icyenda yabonetse mu kiyaga cya Rweru ireremba. Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu Burundi butangaza ko yaturutse mu Rwanda inyujijwe mu mugezi w’Akageri, ibi Leta y’u Rwanda ikaba ibihakana yivuye inyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yavuze ko amarimbi y’u Rwanda azwi, ko irya Rweru ritabamo.

Agira ati “Amarimbi y’i Rwanda arazwi rwose, n’abo bantu babivuga muzababwire ko amarimbi y’u Rwanda azwi, aho dushyingura harazwi, ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda rwose, nta mirambo y’Abanyarwanda ijyayo, kandi abo babivuga, iyo mirambo imwe iba iri mu biyaga indi iri mu bishanga by’iwabo, indi iri mu mazu iwabo, aho hava imirambo n’ahandi niho iri, igomba kuba ariho iva”.

Akomeza avuga ko amazi y’u Rwanda akoreshwa mu bifitiye abanyarwanda akamaro, ati “Amazi y’u Rwanda atunga Abanyarwanda ntabwo tuyashyiramo imirambo, ntabwo bishoboka”.

Muri Kanama 2014, Abarundi batuye mu Ntara ya Muyinga baroba mu Kiyaga cya Rweru bagaragaje ko babonye imirambo 40 ireremba mu kiyaga, nyuma Leta y’u Burundi irayishyinguza ariko iza gutangaza ko ari iyaturutse mu Rwanda. Ibi u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko ntaho ruhuriye n’iyo mirambo.

U Burundi bukaba bukomeje gushimangira ko imirambo igaragara muri Rweru ari ituruka mu Rwanda mu gihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza kuva mu mwaka wa 2015.

Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years