Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha- Gen. James Kabarebe

  • admin
  • 12/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko kuri ubu inyeshyamba za FDLR ziramutse ziteye zitamara iminota itanu ku butaka bw’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu yahaye abari gutorezwa mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro.

Tariki ya 4 Ukuboza 2012 ubwo Minisitiri Kabarebe na bagenzi be uw’Imari n’Igenamigambi ndetse n’uw’Ububanyi n’Amahanga bagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’umutekano mu karere ndetse no guhagarikirwa inkunga, yavuze ko FDLR idashobora gufata u Rwanda ndetse ko nta n’isaha yahamara.

Icyo gihe yagize ati “Ntabwo FDLR yakwinjira mu Rwanda ngo imaremo isaha, ibyo ndabibasezeranyije rwose, uko yaza ingana kose, wenda kubera imipaka, utarinda buri metero y’umupaka amanywa n’ijoro wenda hari abashaka aho baca bakinjira, baba magana atatu baba igihumbi, ntabwo FDLR yamara isaha mu Rwanda ni ibintu bidashoboka ikiriho.”

Ubwo yagezaga ikiganiro ku Ntore z’Inkomezamihigo ziri mu Itorero Urunana rw’Urungano ziri gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Mbere, umwe muri zo yabajije Gen. Kabarebe niba FDLR itagiteye impungenge u Rwanda ku buryo yahamara igihe kinini iramutse iteye, mu gusubiza avuga ko ubu nta n’iminota itanu yahamara.

Yagize ati “Mu Nteko twavuze ko FDLR itamara isaha imwe mu Rwanda, ubu byabaye iminota itanu ntabwo bikiri isaha imwe.

Gen. Kabarebe yavuze ko FDLR yatsinzwe muri Gicurasi mu mwaka wa 2002, ubwo yateraga ari ibihumbi icyenda igahashywa n’abaturage.

Ati “Ubwa nyuma FDLR itsindwa byari mu 2002 muri Gicurasi. Uruhare runini FLDR yatsinzwe n’abaturage bo mu Majyaruguru, za Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Musanze, Gakenke, kubera ko ababyeyi nibo bafataga abana babo , akenshi bakababeshya ngo nimuze mu rugo tubahe ibiryo, umubyeyi yaha umwana w’umucengezi ibiryo, umwana yaba arimo kurya umubyeyi akamwaka imbunda, akamufata akamuzirika agahamagara ingabo ati bari hano. Ni uko Intambara y’igicengezi yarangiye.

Yavuze ko uruhare rugera kuri 80 %, iyo ntambara y’abacengezi ngo yarangijwe n’abaturage kuko “nta n’amasasu yavuze”, ari naho ibya FDLR byarangiriye.

Mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Mata umwaka ushize nibwo abarwanyi ba FDLR baheruka kugaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ahagaragara icyo gihe ryavuze ko abagabye igitero bahise basubizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Rwanda zongera kugenzura neza ako gace.

Chief editor muhabura.rw

  • admin
  • 12/12/2017
  • Hashize 6 years