Ntabwo byakunze kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida  Kagame, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwari rwakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza  hari benshi bifuje guhungabanya umutekano ariko ntibyabashobokera.

 

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutigeze ruhuga kubera iriya nama ngo rwibagiwe iby’umutekano w’Igihugu muri rusange nk’uko bamwe babyibwiraga.

Perezida  yabigarutseho  ubwo yavugaga ku birebana  n’abagizi ba nabi mu minsi ishize barashe ku modoka itwara abagenzi yerekezaga i Rusizi no kuba hari bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda mu Murenge wa Kinigi n’uwa Nyange mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuba byarabaye mu minsi CHOGM yari yegereje bamwe mu baturage babihuje  no kuba hari abanzi b’Igihugu batifuza ko inama igenda neza ko banabikoze  batekereza  ko u Rwanda ruhuze.

Perezida Kagame yagize ati: “Ibyo guhuga byo ntabwo birimo ahubwo ni bo bashatse guhungabanya umutekano muri iriya minsi bibwira ko duhuze, guhuga bikatubuza umutekano wacu byo ntabwo bihari. Abenshi bifuzaga ko umutekano wahungabana no mu mujyi aho inama izaba iri ariko ntibyashobotse, ntabwo byakunze kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera”.

Yongeyeho ati: “Ibintu by’umutekano byo tubifata nk’ikintu cy’ibanze; ikintu cya mbere cya ngombwa kugira ngo abaturage babashe gukora imirimo yabo uko bifuza”.

Perezida Kagame yasobanuye ko umutekano wubakwa mu gihe kirekire, utabarwa ku kantu gato kabaye.

Ati: “Umutekano wubakwa igihe kirekire ntabwo uwubara kuri buri kantu kabaye kandi hari abantu bahora bashaka guhungabanya umutekano iyo ureba no ku isi yose ibibazo   ibihugu bifite bijyanye n’umutekano wabyo. Ngira ngo ahari mu bihugu bifite umutakeno ku isi u Rwanda rwaba rubarwa mu ba mbere; biterwa rero n’uko twakomeje kubaka ubushobozi  bijyanye n’umutekano wacu dufatanyije n’Abanyarwanda”.

Yongeyeho ati: “ Biriya rero biba umunsi umwe bikaba uwundi bikurikiranirwa hafi igihe byabaye ariko haba hari n’uburyo bwo kubikurikirana mu gihe kirekire ku buryo bifata igihe ariko abo bahungabanya umutekano bagera aho bakaneshwa bitewe n’ukuntu tugenda twiyubaka n’uburyo dukoresha” .

Yavuze  ko Abaturarwanda bagira uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’Igihugu hanyuma inzego  za Leta na zo zikagiramo uruhare rwazo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanavuze ku bibazo bituruka ku baturanyi b’u Rwanda bo muri Congo, avuga ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere na byo bizakemuka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/07/2022
  • Hashize 2 years