Ntabwo ari ibintu byo gukina , abantu bakinisha amaraso yamenetse abantu barwanira Igihugu baraza gutangira kubyishyura – Perezida Kagame

  • admin
  • 27/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umukuru w’Igihugu cy’U Rwanda Perezida Kagame ubwo yayoboraga inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo yavuze ko abigwizaho umutungo w’abaturage ubu ibyabo byarangiye

Perezida Kagame yatumije iyi Nama kugira ngo haganirwe uko u Rwanda rwitwaye n’uko ruzakomeza kwitwara kuko bisa n’aho icyorezo ntaho kirajya ndetse abenshi bakibona nk’aho aribwo kigitangira.

Inama yari ihuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango. Yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi batandukanye ko icyorezo cya Coronavirus cyaje mu gihe hari n’ibindi bibazo igihugu gisanganywe ku buryo kugisohokamo bisaba kwibuka ko hari n’ibindi bisanzwe bitarakemuka bikwiye kuva mu nzira.

JPEG - 124.6 kb
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batareba aho igihugu cyavuye ahubwo bagakora ibikorwa bigamije kugisubiza inyuma, batazigera bihanganirwa

Yaburiye abayobozi batubahiriza inshingano zabo, abanyereza umutungo wa rubanda, ko igihe cyabo cyarangiye ahubwo ubu bagiye gutangira kubyishyura.

Ati “Ngiye kugendera ku bwihutirwe bw’icyorezo mbukoreshe mu gukemura ibi byorezo bindi mushinzwe abaturage, mufite akazi mushinzwe, namwe mukwiye kwiha agaciro nk’abanyarwanda.”

Ntabwo ari ibintu byo gukina, ntabwo ari igihugu twubatse amaraso yamenetse y’abazize ubusa, hameneka ay’abarwaniye igihugu mwarangiza mukabikinira hejuru, ndabasezeranya ko abantu baraza gutangira kubyishyura.”

Kagame yavuze ko abayobozi bazabazwa ibyo batubahiriza mu buryo busa n’agahimano.

Ati “Amakosa yo ya buri munsi arasanzwe, ayo ntabwo ariyo tuziza abantu. Ntabwo waziza abantu amakosa asanzwe, abantu bakora amakosa ariko ibi bindi by’agahimano, byo kwangiza, ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, byo birahagarara byanze bikunze. Byanze bikunze, ubu byarangiye.”

Perezida yavuze ko iyi ngingo iganirwaho inshuro nyinshi n’abayobozi mu nama n’indi mihuro inyuranye ariko ko nta gihinduka, kandi ababa bari muri izo nama ari abantu bamwe.

Ati “Buri munsi turabiganira. Buri gihe ni abantu bamwe cyangwa abandi, ubundi tukaba twahuye, tugahurira mu mwiherero, tugahurira mu mushyikirano, mu nama z’umuryango zisanzwe, ziduhuza turi benshi ubwo ndavuga RPF ariko no mu zindi nzego za leta. Turi abantu bari bakwiye kuba bumva icyo dushaka, uko twakigeraho, ibigomba gukorwa, ibyo dutanga.”

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu byo baba barahisemo, mu nshingano baba barihaye.

Ati “Ni abagira ukubazwa inshingano, udakoze uko byagakwiriye kuba bikorwa hakagira umubaza, bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboresha no kugera ku bindi. Nta nzira y’ubusamo. Nta nzira zindi wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane nabyo ugahora ushakisha ibyoroshye ngo hanyuma hari inzira yoroshye abantu banyuramo mu kugera ku byo bashaka. Nta yibaho na busa.”

Perezida Yasabye abakiri bato nibura abagejeje ku myaka 45, kumva ko ibihe biri imbere aribo bafite igihugu mu maboko.

Ati “Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe, ukumva bayakomeje, bakayabamo ntacyo bayatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago. Ni uguhitamo nabi, ntabwo baba nka bya bihugu navuze bigera ku byo bifuza.”

JPEG - 135.2 kb
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu byo baba barahisemo, mu nshingano baba barihaye.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/06/2020
  • Hashize 4 years