Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara n’abakora nabi nka we-CNLG

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana ibirego bya Diane Rwigara utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikavuga ko abarokotse Jenoside bazi kandi bashima ibyo bagejejweho na Leta y’u Rwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo akoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye, nyamara ntabashe kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga.

Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana,yateye utwatsi ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki.

Dr Bizimana yagize ati “Ibikorwa byakozwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi mu gusubiza ubuzima abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibikorwa bigaragarira buri wese ushaka kubibona kereka impumyi n’abasabitswe n’urwango.”

Yungamo ati“Ndetse abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barabishima cyane, byaba ibirebana n’ubuzima, uburezi, amacumbi, kwita ku mibereho yabo n’ibindi. Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara n’abatekereza cyangwa abakora nabi nka we.

Dr Bizimana yakomeje asa nk’ugira inama Diane Rwigara, amubwira ko abaye akunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose akaba abifuriza ibyiza yagombye kuva mu bikorwa bye bibi akorera igihugu aho kwitwaza abacitse ku icumu bafite Leta ibakunda, yabarokoye kandi ikomeje kubafasha kwiyubaka kuva Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

Ati “Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. Icyo ni cyo gihango abacitse ku icumu bafitanye na Leta. Ushaka kubivuga ukundi ni umubeshyi.

CNLG isanga kandi mu byavuzwe na Diane Rwigara harimo ugupfobya Jenoside, kuko kimwe mu biranga ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biteganywa n’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2013, ryavuguruwe muri 2018 ari ugukwiza ibinyoma n’impuha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka ukuri no gutesha agaciro ingaruka zayo ugamije kuyobya abantu.

Umunyamabanga wa CNLG agira ati “Muri iriya mvugo ya Diane Rwigara ibyo byaha birimo ariko si byo byonyine kuko no gusebanya birimo.”

Dr Bizimana avuga ko ibyo Diane Rwigara avuga ari ibyo yitwaza ku mpamvu ze bwite, kuko abacitse ku icumu bafite inzego bavugiramo ibibazo byabo n’imiryango yihariye ibavugira yibumbiye muri Ibuka.

Yasabye abacitse ku icumu kwima amatwi n’amaso abo bantu bashaka inyungu zabo za politiki, bashaka kubarangaza no kubitwaza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/07/2019
  • Hashize 5 years