Nta ukwiye gusigara inyuma murugamba rwo kubaka no kurinda ibyagezweho-Perezida Kagame

  • admin
  • 02/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye ubwo yifurizaga Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2018, abasaba gukomeza kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho kuko abagamije gusenya ‘bahoraho’.

Perezida Paul Kagame yavugiye mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda riha ikaze mu wa 2018 Abanyarwanda , aho yabashimye ku bwitange bagaragaje mu mwaka 2017.

Yagize Ati “Ndahamya ko wagenze neza, tukaba twarageze kuri byinshi by’ingenzi kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Perezida Paul Kagame yanezerewe Abanyarwanda avuga ko umwaka , usize umubano mwiza mu Banyarwanda, mu Karere ndetse mu mahanga ku Isi, byose ‘byashobotse kubera ubushake n’ubwitange bwacu twese dufatanyije.’

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza iyo nzira nziza imaze igihe kitari gito, bagakorera hamwe ku bw’igihugu ariko banarinda ibyagezweho.

Yagize Ati “Dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu kandi ari nako twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira icyasenya ibyo twubaka cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu. Abashaka gusenya bo bahoraho, ni ngombwa ko batashobora kugira icyo bageraho aho baturuka aho ariho hose n’uburyo bakoresha ubwo aribwo bwose.”

Perezida Kagame yavuze ko nta n’umwe ukwiye gusigara inyuma muri uru rugamba rwo kubaka no kurinda ibyagezweho kuko ntawe bitareba.

Umukuru w’Igihugu Yasoje avuga ko Umwaka 2018 ukwiye kuba umwaka wo gutera intambwe ndende mu rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano byose ‘birambye’.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 02/01/2018
  • Hashize 6 years