Nta terambere ryagerwaho hakiri ba nyamwigendaho- “Meya Nambajimana”

  • admin
  • 15/03/2017
  • Hashize 8 years
Image

Mu gufungura imurika bikorwa ryateguwe na karere ka ngoma kubufatanye na JADF(join action,development forum), umuyobozi w’akarere mu mpanuro yahaye abari bitabiriye iryo murika rizamara iminsi itatu yababwiye ko iterambere rigerwaho himakajwe umuco w’ubufatanye abagize icyo bazi bakigisha abandi bakirinda kuba ba nyamwigendaho

Umuhango wo gufungura imurika bikorwa riri kubera mu karere ka Ngoma wabaye kuwa kabiri taliki ya 14 werurwe,witabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse nabaje kumurika ibikorwa byabo harimo abikorera kugiti cyabo,amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi,abanyabukorikori ndetse n’ibigo byita bikanatanga inama k’ubuzima.

Meya Aphrodise afungura uwo muhango yagarutseho. aho yabwiye abari bitabiriye iryo murika ko ari umwanya wo kugaragaza aho akarere kageze mu iterambere ndetse no kwiga biturutse k’ukubona ibyo abandi bakoze, kuko ubwenge burahurwa.ikindi bakamenya na service bahabwa uko ziboneka. Ariko kugirango izo service zigera kw’iterambere rirambye, hacyenewe ubufatanye bw’abikorera n’abafatanyabikorwa. iryo terambere rizaboneka binyuze m’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ubukorikori bigamije isoko no kwihaza ku batuye Ngoma ndetse n’igihugu muri rusange. Yasoje avuga ko ubufatanye aribwo bucyenewe hakavaho ikintu cyo kuba nyamwigendaho kuburyo icy’umwe azi, yakigisha n’abandi.

Mu amagambo make umuyobozi mukuru wa RDB Dr Usta KAYITESI, yabwiye abar’abaraho ko iterambere rigerwaho k’ubufatanye. agira ati”iterambere si ubushobozi bw’umuntu umwe,ahubwo hacyenerwa ubufatanye mu kuzamurana”.akomeza ababwira ko batagomba no kunyurwa n’izina Ngoma gusa, ahubwo baharanire no kunyurwa n’iterambere riranbye.

Uwari yitabiriye imurikabikorwa witwa Nyakayiro Bavon, coordinateur wa GIKURIRO Programm, yatubwiye ko bataje kugurisha ahubwo baje kwigisha abandi. aho bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye, uko bakikura mubucyene ndetse n’isuku n’isukura. tubibutse ko uyu mushinga wigisha kurwanya imirire mibi mu mirenge ine yo mu karere harimo Jarama,Zaza,Sake na Rukumberi ahakiboneka abana bafite imirire mibi bityo nti bakure neza ahubwo bakagwira nkuko uwo muyobozi yabisobanuye.


Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.rw

  • admin
  • 15/03/2017
  • Hashize 8 years