Nta ntambara iri muri iki gihugu- Gen. Major Alexis Kagame

  • admin
  • 08/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Inzego zishinzwe umutekano mu burengerazuba bushyira amajyepfo mu bice byegereye umupaka w’u Burundi zirahumuriza abaturage bahatuye ko nta kibazo cy’umutekano gihari.

ubwo abayobozi b’ingabo n’ab’intara y’Uburengerazuba bagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma yo kubonana n’abavuga rikijyana mu Karere ka Rusizi mu masaha ya mbere ya saa sita.

Gen. Major Alexis Kagame, ukuriye division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu burengerazuba, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Munyentwari Alphonse, n’abandi bayobozi baturutse mu gisirikare n’igipolisi no mu nzego za gisivili ni bo babonanye n’abaturage.

Gen. Kagame akaba yarabwiye abaturage ko kuri ubu hari impuha nyinshi zikwirakwizwa mu buryo butandukanye biturutse ku tubazo yise duto twabaye mu majyepfo y’igihugu muri Nyaruguru, ababwira ko badakwiye gukuka umutima kubera izo nkuru.

Yagize ati: “Nta byacitse..nta kuvuga ngo abantu bafite ubwoba..uretse yuko haba hari ibihuha bitandukanye biza mu buryo butandukanye..ugasanga biri ku ma websites, …y’uko hari intambara, nta ntambara iri muri iki gihugu. Iyi province iratekanye kuva Rubavu kugera aha”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda nta kibazo gihari, nta byacitse asaba abaturage gutunganirwa, bagahinga bakeza, bakaryama bagasinzira.

Gen Maj. Kagame ariko yasabye abaturage kutirara kuko n’ubundi abagambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu batari kure kandi bakoresha ibihugu by’ibituranyi nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abasaba gukorana n’inzego z’umutekano bakaba maso.

Ati: “Ni byiza rero ko buri wese ahora ari maso..kureba abantu batameze neza bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage. Ibyongibyo ntabwo twanabibahisha. Abenshi bahekuye iki gihugu, abenshi baracyari muri Congo hano. Ari FDLR, ari abitwa aba CNRD bose bari aha. Bamwe bakoresha u Burundi abandi bagakoresha Congo.”

Yongeyeho ko nubwo ibyo byose bihari, bitabuza u Rwanda iterambere, bitabuza kubaho neza ndetse no gutekana kuko ngo inzego z’umutekano zirinze umupaka kandi ari inshingano zazo hakaba n’abaturage bafatanya nazo.

Yakomeje avuga ko icyabazinduye ari ukwibukiranya gusa inshingano no kongera kuba maso.

Ubwo yakomozaga ku byatangajwe na Callixte Sankara uvuga ko avugira umutwe wa FLN, uvuga ko ugamije kubohora igihugu, nyuma y’ibitero by’abitwaje intwaro byagabwe mu Murenge wa Nyabimata nyuma bagahungira mu ishyamba rya Nyungwe,Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse yasabye abaturage kubeshyuza ibitangazwa n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ati: “Umuntu akaduka ati twafashe igice cy’igihugu turagifite…;umuntu yavuga ko yafashe ahantu uri uhagaze, gute se kandi uhari wowe uriho ubireba we abibarirwa cyangwa bamubeshya” .

Guverineri Munyentwari yakomeje avuga ko kwirinda ibihuha ari ngombwa ariko hakabaho no kubibeshyuza. Ati: “Nta nubwo tugomba kubaho nk’aho abantu tuvuga ngo ntitwemera ibihuha byose bituzaho. Tugomba no kubibeshyuza kuko twebwe turahari. Abaturage bagomba kubibeshyuza, urubyiruko rugomba kubibeshyuza ahubwo ntibinaturangaze kuko abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ibihuha barabyohereza bazahora banabyohereza.

Ku mugoroba wo kuwa 19 Kamena 2018, nibwo abantu bitwaje intwaro bateye Umurenge wa Nyabimata wo mu Karere ka Nyaruguru bica abantu 2, barasa Gitifu ku bw’amahirwe ntiyapfa, bamutwikira imodoka n’icumbi yabagamo, bashimuta abantu mbere yo gusubira inyuma banyuze mu Ishyamba rya Nyungwe bari bateye baturukamo. Iki gitero nyuma kikaba cyarigambwe n’umutwe wa FLN.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/09/2018
  • Hashize 6 years