Nta Mumyamahanga wemererwe gucururiza mu kajagari mu Rwanda- Mme MUKARULIZA Monique

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu gihe mu Rwanda abacuruzi bo mu kajagali bazwi ku izina ry’abazunguzayi batemewe , bakomeje kwibaza impamvu abazunguzayi b’abanyamahanga badakumirwa ariko bakavukire bo bagatabwa muri yombi ndetse rimwe na rimwe bakamburwa ibyo bacuruza.

Aba bacuruzi usanga batunga agatoki abanyamahanga bazwi ku izina ry’Abamasayi baturuka mu bihugu by’abaturanyi bacuruza inkweto ndetse n’ibindi, aho usanga bo baba bacuruza ntacyo bishisha, nyamara umunyarwanda agacuruza yikandagira.

Aba bazunguzayi bibaza uburyo Umunyarwanda yakwirukanwa akanakubitwa ari ko Umunyarwanda mu gihugu cye ari gukora ubucuruzi agira ngo atunge umuryango we atagiye kwiba cyangwa ngo yishore mu zindi ngeso mbi, nyamara umunyamahanga we ntibagire icyo bamutwara

Aba bacuruzi usanga batunga agatoki abanyamahanga bazwi ku izina ry’Abamasayi

Abamasayi bo batuye mu Rwanda bagaragaza imwe mu mibereho yabo ndetse n’imico ibaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi,ibanyuze, cyane ko ibyo bakunda cyane mu muco wabo babishaka bakabibona bitabasabye gusubira kuri kavukire kenya kandi bakaba babona amahirwe yo kubona abo bavugana indimi zabo bamenyereye.

Muri gahunda yo kurwanya ubucuruzi bw’akajajagari by’umwihariko mu mugi wa Kigali ,abacuruzi b’ abanyamahanga bakorera mu Rwanda barasabwa gucika ku ngeso mbi yo gucururiza ahantu hatemewe .

Ubwo ikinyamakuru Muhabura.rw cyaganiraga na mayor w’umujyi wa Kigali MUKARULIZA Monique ku kibazo cy’abazwi nk’abamasayi batururuka mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya na Kenya bakunze kugaragara mu mujyi wa Kigali n’ahandi bacuruza inkweto za sandali n’imiti gakondo bakabicuruza mu kajagari bazenguruka mu baturage.



Abamasayi bo batuye mu Rwanda bagaragaza imwe mu mibereho yabo ndetse n’imico ibaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi,ibanyuze

Kuri iki kibazo Mayor w’umujyi wa Kigali yavuze ko ari amakuru mashya amenye ko atari abizi, ko bagiye kubijyenzura basanga ariko bikorwa nabo bagahanwa nk’abandi bose baba barenze ku mategeko.


Mayor w’umujyi wa Kigali Mme MUKARULIZA Monique

Aha Mayor w’umujyi wa Kigali akaba yakomeje atangaza ko nta tegeko rigomba guhana abenegihugu hanyuma abanyamahanga bakanyuranya n’itegeko ngo babarebere, ngo Umunyamahanga uzafatirwa muri ubwo bucuruzi bw’akajagari azahanwa nk’uko itegeko ribiteganya.

Mu Rwanda abantu bose bazi ko badasora baba babangamira abacuruza mu buryo bwemewe, bityo rero abantu bagomba gucururiza ahantu hemewe mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Leta yo guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu gihugu bacururiza cyane cyane mu masoko yabigenewe.

Abamasayi bo batuye mu Rwanda bagaragaza imwe mu mibereho yabo ndetse n’imico ibaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi,ibanyuze

Yanditswe na Bagabo John/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years