Nta mitwe y’iterabwoba mu Rwanda nkuko biri kuvugwa

  • admin
  • 30/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu 30 mutarama mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibazo cyakunzwe kugarukwaho nyuma y’iraswa ry’umugabo Mugemangango Muhammed wari ufunzwe akekwaho kuba ajyana abantu mu mutwe w’intagondwa za Islamic state nyuma yo kuraswa agerageza gutoroka gereza .

Mu ri iki kiganiro kitari kirekire cyane cyari kiyobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin ndetse n’ushinzwe ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ACP Badege Theos bavuze ko uyu Muhammed warashwe ndetse n’abo bari bafatanyije iperereza ryerekana ko bari muri yombi nyuma y’uko ngo aba bagabo n’abasore bakoraga ubukangurambaga bwo kujyana abantu mumutwe waISIS nyamara akenshi babikora mu ibanga.

Umuvugizi wa Polisi ACP Twahirwa kandi yavuzeko batazemera ko mu Rwanda haboneka umutwe w’iterabwoba banahakana amakuru ko uwo mutwe wageze mu Rwanda.
Ikiganiro cyari cyitabiriwe n’inzego za Polisi zitandukanye ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranuye


Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/01/2016
  • Hashize 8 years