Nta mishyikirano ngifitanye na Nick Minaj “Drake”

  • admin
  • 30/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umuhanzi mi njyana ya Hip Hop na Rap guturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake aratangaza ko umubano we na Nick Minaj wajemo agatotsi nyuma y’uko hari ibibazo ndese byavuyemo n’intambara yagiranye na Meek Mill, umukunzi wa Nick Minaj.

Mu kiganiro na radio imwe yo muri icyo gihugu yitwa Beats 1 radio, Drake yemeje ko we na Nick Minaj ubu barebana ay’ingwe kuko ntawe ushobora kuvugisha undi kandi ko we nta n’icyo bimutwaye ko ahubwo ikimushishikaje ari imikoranire ye na label ya Young Money abarizwamo. Drake na Meek Mill bakaba bari bamaze iminsi baterana amagambo babinyujije mu ndirimbo bakoraga.

Drake na none amaze iminsi afitanye ibibazo na Lil wayne ndetse na Birdman. Aba bakurikiranira hafi rero bakaba bemeza ko bishobora gukomera kubera icyo kibazo cya Nick Minaj kandi ko bikomeje gutyo hari b byakwangirika ku mazina y’aba bahanzi ndetse na label yabo ya Young Money.

Yanditswe na Pacifique Zihirambere/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/04/2016
  • Hashize 9 years