Nta gihugu cya Africa kindi ndabona kiyobowe neza nk’u Rwanda-Mo Ibrahim

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years

Mo Ibrahim yabwiye Umunyamakuru wa France24 nyuma ya MoIbrahim yabereye mu Rwanda, amubaza impamvu yahisemo ko ibera i Kigali nyamara ngo u Rwanda hari ibyo rutubahiriza mu by’uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Mohamed Ibrahim yamusubije…

Abaza akemanga impamvu iyi nama yabereye mu Rwanda, umunyamakuru yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda koko bwakoze byinshi mu burezi, ubuzima, umutekano n’ibindi ariko ngo ku rundi ruhande ngo hari ibitagenda mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, demokarasi, kubahiriza amategeko n’ibindi

Mohammed “Mo” Ibrahim yamusubije ko u Rwanda rufite amateka yihariye kandi u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu kwiyubaka mu nzego nyinshi byose rukesha imiyoborere.

Ati “ kandi nk’uko wabivuze, iki gihugu kiri mu nzira nziza rwose, ariko birantangaza kubona itangazamakuru ry’iburengerazuba ritekereza ko imiyoborere n’iterambere ari amashyaka menshi, ariko njye ntekereza ko imiyoborere ari ikintu kinini…urabona nk’abantu muri Sudani y’epfo baricwaga, bashonje, bafatwa ku ngufu, ariko mwe mukavuga ngo bafite uburenganzira bwo gutora…”

Umunyamakuru amubwira ko MoIbrahim Foundation mubyo ishaka guteza imbere harimo demokarasi, uburenganzira bwa muntu ariko ngo mu gihe u Rwanda rukora neza mu bindi, muri ibi ngo ruri inyuma cyane.

Mo Ibrahim ati “sintekereza ko u Rwanda ari ntamakemwa ariko u Rwanda rwateye imbere, ubu ni urugero. Nta gihugu cya Africa kindi ndabona kiyobowe neza nk’u Rwanda, iki ni ikintu gikomeye cyane. U Rwanda rero si ntamakemwa ariko tugomba no kuzamura ijwi ryacu tukavuga ibyiza rugezeho”.

Ibrahim avuga ko utashingira ku kintu kimwe muri byinshi ukanenga byose kuko ngo no mu bihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’uburayi nabyo hari ibinengwa muri demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Akavuga koi bi nabyo ari urugendo.

Mo Ibrahim avuga ko icyo anenga abanyaburayi ari uburyo baza kwigisha abanyafurika demokarasi uko bo bayumva batitaye ku bitandukanya aba bombi.

Mo Ibrahim avuga ko koko Africa igifite ibibazo binyuranye ariko iri mu nzira zo kubikemura. Ko ahubwo ikibazo kiriho ari uko ishusho ya Africa itangazamakuru rigaragaza ari iy’ibibazo gusa.

Ati “ Africa ni ibihugu 54, hari bicye nka bitandatu biri mu bibazo bikomeye ariko ibindi 48 urebye biragenda, ariko kubera uko mutangaza amakuru ubu ntimwavuga ibiri kuba muri Botswana kuko ngo ‘bidashamaje’. Amakuru yonyine kuri Africa ni intambara muri Somalia, ibibazo bya Libya n’ibibazo muri Africa”.

Yungamo ati”Nyamara muratangaza gusa 4% by’umugabane wa Africa, nibyo nta kibazo ni amakuru kandi simvuze ngo ntavugwe, ariko urwo ruhande rwonyine icyo rutanga muri rusange ni isura mbi gusa kuri Africa .”

Ibrahim avuga ko hari byinshi biri gukorwa mu miyoborere ya Africa kandi biri gutanga umusaruro, ndetse ngo yizeye ko hari igihe kizagera Africa ikaba ariyo itanga inkunga aho kuba ariyo iyihabwa.



Chief editor

  • admin
  • 02/05/2018
  • Hashize 6 years