Nta gihombo u Rwanda ruzaterwa no gukuraho amafaranga ya viza
- 30/01/2020
- Hashize 5 years
U Rwanda ruratangaza ko rugiye guhara miliyari 2 z’amafaranga, rwakuraga mu ri bamwe baguraga viza yo kwinjira mu gihugu. Gusa ngo rwizeye izindi nyungu nini mu gukuraho ikiguzi cya Viza rushingiye ku cyemezo cyo korohereza abifuza kuza mu Rwanda bahabwa Viza bahageze ngo cyatumye abarusura biyongeraho abarenga miliyoni 1.
Uwifuza gusura u Rwanda bimusaba hafi ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ngo abone Viza.
Gukuraho ikiguzi cya Viza ku bihugu by’imwe mu miryango u Rwanda rurimo bishobora kugaragara ko harimo igihombo kuko iki cyemezo kireba nibura ½ cy’abasura u Rwanda.
Icyakora, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda, Clare Akamanzi yabwiye RBA ko miliyari zavaga mu kiguzi cy’izi Viza utakigereranya n’inyungu igihugu cyateganyaga gifata uyu mwanzuro.
Ati ’’Amafaranga tubona muri Viza ni miliyari 4, ni amafaranga make cyane. Nidukuraho VIZA kuri abo baturage ba AU, Commonwealth n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa tuzatakaza amafaranga agera kuri miliyoni 2 z’amadorali, ariko umuntu umwe uza mu Rwanda yishyura amadorali 50 kugira ngo abone Viza natishyura akaza mu Rwanda agakoresha nibura amadorali 300 kandi nta muntu uza umunsi umwe ngo agenda nibura amara iminsi itatu. »
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yakiraga abahagarariye mu Rwanda ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, yavuze ko ibyo gukuraho ikiguzi cya Viza bidahagarariye kuri iyi miryango itatu gusa.
Yagize ati ’’Tugamije kurushaho korohereza uwifuza kugenderera u Rwanda, dukuriraho ikiguzi cya Viza abaturage bo mu muryango Afurika yunze Ubumwe, Commonwealth n’Umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa. Turateganya no gukuriraho iki kiguzi n’abaturuka muri bimwe mu bihugu bitari muri iyi miryango, rero ntimugire ikibazo. Turifuza ko abadusura bakomeza kwiyongera, nari ngiye kuvuga ko tutifuza amafaranga, ariko oya turayashaka, icyo dukuraho n’ikiguzi cya Viza gusa, andi asigaye turayakeneye.’’
Iyi nkuru ku banyamabanga ngo ntako isa, ndetse ngo n’isomo n’ibindi bihugu byagakwiye kwigiraho bityo ubuhahirane bukarushaho kwaguka.
Margret umuturage wo mu Bufaransa yagize ati ’’Ni igitekerezo cyiza, kizanafasha benshi mu bakerarugendo bakiri bato usanga nta bushobozi buhagije bafite kandi wenda yifuzaga kuza mu bikorwa by’ubukorerabushake, cyangwa kwiyizira mu karuhuko gato. Ni iby’agaciro gakomeye gukuraho ikiguzi cya Viza. Ndateganya kongera igihe nzamara hano kuko narahakunze cyane, ni heza, haratoshye, haratekanye kandi hari isuku.’’
Ahmed wo mu Misiri we ati ’’Ni ikimenyetso cyiza gitanga ikaze mu gihugu ko amarembo akinguye ku banyafurika bose ndetse n’abandi.Twe twifuza ko n’ibindi bihugu byabyoroshya bigakuraho ikiguzi cya Viza tukisanzura aho dushaka hose tukagerayo.’’
Umwaka wa 2018 abarenga miliyoni n’ibihumbi 700 basuye u Rwanda ushize wa 2019 abarusuye barengaga miliyoni 1 n’ibihumbi 600.
Aba ibyo basize mu gihugu ni umusaruro uva muri gahunda zirimo nko kurushaho kurumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga nko kurwamamaza ku makipe akunzwe ku isi nka Arsenal, Paris St Germain n’ahandi ni n’umusaruro kandi uva mu korohereza abifuza kurushoramo imari aho muri Afurika ari uwa kabiri, u Rwanda kandi ruza mu bihugu 5 bya mbere ku isi mu bifite umutekano kimwe mu bituma igihugu kizerwa ku rugero rwo hejuru.