Nshake umukobwa cg umugore? ko Natanye n’umugore wanjye

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years

Bakunzi ba MUHABURA.RW Nakunze kubona mutanga inama kubibazo bitandukanye none nanjye ni mungire inama. Ndi umugabo, natandukanye n’umugore imbere y’amategeko mu mwaka wa 2012.

Twari dufitanye abana batatu. Narabasigaranye bariga neza nta kibazo bafite. Ndabakunda nabo barankunda, ariko murumva ko bakiri bato. Umukuru ubu afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka 6.

Mbana na mushiki wanjye niwe umfasha kubarera neza. Ndifuza gushaka undi mugore ariko mfite ikibazo nshaka ko mungira inama.

Nshobora gushaka umukobwa, ikibazo mfite ni uko byatuma mbyara abana benshi maze bigatuma mbaha uburere budakwiye kubera ubwinshi bwabo. Kandi na none sinizeye ko azankundira abana, kandi ndamutse menye ko atabakunda byazana umwuka mubi hagati yanjye nawe.

Nshobora gushaka umugore ufite abana. Aha naho ni ikibazo kuko burya ababyeyi ntibarera kimwe. Hari igihe abana bananirwa kumvikana mugiye baba batari mu kigero kimwe, cyangwa se abana bummwe ntibishimire umubyeyi utarababyaye. Na none nabo baba ari umutwaro kuko baba babaye abana benshi. Kandi na none uwo mugore nawe yabyara, bigatuma dukomeza kugira abana benshi.

Sinshobora kongera kubana n’umugore twatandukanye kubera ko yashatse undi mugabo. Iyo rero ntekereje ibyo, numva nakomeza kuba njyenyine, ariko nabyo birankomereye kuko numva ngomba kugira uwo tubana.

N.B: E-mail yanjye ntumuyitange.

Mungire inama z’icyo nakora?

Murakarama.

Yanditswe na chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/09/2016
  • Hashize 8 years