Nouvelle Zelande:Igitero cy’abiyahuzi mu misigiti ibiri cyahitanye abantu 40 abandi barakomereka

  • admin
  • 15/03/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo muri Nouvelle Zelande yateguye abashinzwe umutekeno nyuma y’amasasu yumvikanye mu mujyi wa Christchurch mu gitero cy’ubwiyahuzi kibasiye imisigiti ibiri kigahitana abantu 40 abandi barakomereka.

Ni igitero cyagabwe kuri iyo misigiti mu gihe cy’amasengesho yo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019,nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zelande aho yemeje ko ari igitero cy’ubwiyahuzi.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abantu batatu bacyekwaho icyo gitero barimo n’umunya-Australia bamaze gutabwa muri yombi ndetse ko hari n’amakuru batangiye guatanga.

Umwe mu babyiboneye yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko yabonye abantu batatu baryamye hasi barimo kuvirirana amaraso. Undi abwira ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press ko yabonye abapfuye mu mpande zose.


Polisi ishinzwe ubutabazi yahageze itangira kujyana abakomeretse kwa muganga
Abarokotse ibyo bitero bicaye imbere y’umusigiti bari mu gahinda gakomeye

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/03/2019
  • Hashize 5 years