Nord Kivu:Ibikorwa by’ingabo za RDC byiswe Sokola 2 byaciye intege abarwanyi harimo aba FDLR bagera 1000

  • admin
  • 22/04/2018
  • Hashize 6 years

Umuvugizi w’Ibikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiswe Sokola 2, yatangaje ko kuva byatangira hamaze gucibwa intege abarwanyi babarirwa mu bihumbi bitatu, barimo aba FDLR.Ibikorwa bya Sokola 2 byatangijwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu 2015.

Umuvugizi wa Sokola 2, Maj. Guillaume Ndjike Kaiko, yatangarije i Goma iyo mibare, ku wa 29 Mata 2018, ubwo bari mu gusuzuma akazi ibyo bikorwa byagezeho.

Nk’uko Okapi yabitangaje, imibare Maj. Ndjike Kaiko yabwiye itangazamakuru, igaragaza ko kuva ibikorwa bya Sokola 2 byatangira, haciwe intege abarwanyi ba FDLR 1101, ab’imitwe yitwaje intwaro y’abo muri Congo 2304, ab’abarwanyi ba M23 334.

Muri ibyo bikorwa, hatangajwe ko intwaro 1089 zambuwe abo barwanyi, zirimo 114 za AK47, gerenade enye.

Umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya RDC, ugizwe n’Abanyarwanda barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abarimo gushyira intwaro hasi bagataha, abadashinjwa ibyaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu ariko bakomeza kwinangira, bakanafata bugwate impunzi.

Sosiyete sivile muri Congo ihora itangaza ko uyu mutwe ugira uruhare mu guteza umutekano muke mu basivile, ushinjwa kwica no gusahura.

Muhabura.rw

  • admin
  • 22/04/2018
  • Hashize 6 years