“Nk’uko bidakwiye kwitiranya Islam n’iterabwoba, ni na ko Hiphop idasobanura ibiyobyabwenge” Wing Man

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Hiphop ni injyana ikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko, iyo urebye no mu bahanzi bakizamuka usanga abenshi ariyo baririmba. Abatayikunda biganjemo abakuru, bavuga ko ngo abayiyirimba benshi usanga ari abanyangeso mbi, nyamara ibi si ko biri nkuo twabitangarijwe na Wing Man urikuzamuka muri iyi njyana aho yabigereranyije n’abashaka gusiga Islam icyasha bakayireba mu ndorerwamo y’iterabwoba.

Wing Man ni umusore w’imyaka 22 ukorera umuziki we kimisagara, amazinaye asanzwe ni Nshimiyimana Jean Claude. Avuga ko amaze imyaka ibiri akora umuziki nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hiphop akaba afite indirimo eshanu za audio na video imwe.


Wing Man ni umusore w’imyaka 22

Yagize ati: “ubundi usanga ababivuga ari abagendera mu gipindi gusa, ukaba utanababaza ingero zifatika ngo bozibone. Ibiyobyabwenge ni kimwe, hiphop ni ikindi. Nonese abo mbona byagize imbaza za Biryogo na Califoniya bose ni abahanzi? Ntakabe umwe ngo atukishe bose. Ni nka bamwe nyine bavuga ngo iterabwoba rikorwa na Islam, kandi na mbere y’uko Islam ibaho ubwicanyi bwahozeho. Uretse niba Gahini yarabaye umusilamu kugira ngo yice Abeli!

Uyu musore yakomeje avuga ko abantu bakwiye gutandukanya ibi bintu kuko ntaho bihuriye. Ngo ku bwe nta cyo bimutwaye, ahubwo agomba gukomeza gukora cyane kugeza igihe abantu bazemerera ukuri. Yagize ati: “nge ntibinca intege n’ubwo ari igisitaza. Gusa ndakomeza njye mbere. Ubu ngiye no gukora Video yange ya kabiri. Gutsinda kwiza ni ukwemeza abapinga”

Mu bantu bagiranye ibiganiro-mpaka na Muhabura.rw,bamwe bashaka guhamya ibi, baduhaye ingero za bamwe mu baraperi bavugwaho iyi ngeso, gusa si ngombwa ngo kubatangaza kuko nta gihamya dufite. Ababihakanaga na bo baduhaye izindi z’abavugwaho iyi ngeso ari ko baririmba izindi njyana. Nyuma y’impaka ndende, icyabaye igisubizo ni uko ingeso ntaho ihuriye n’injyana ari nayo mpamvu umuntu akwiye kujya abarirwaho ibyo yakoze ku giti cye! Icyaha ni gatozi.


N’ubwo bimeze bityo yizerako igihe gikwiye abantu bazumva ukuri

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/12/2016
  • Hashize 7 years