Nka mwe b’uburubyiruko mukiri bato ntimukwiye kuba abanyantege nke imbere y’ibibazo-Perezida Kagame

  • admin
  • 05/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kuba abanyantege nke imbere y’ibi bazo,kuko muri Afurika hari amahirwe yarufasha kugera ku cyo rwifuza cyose ndetse ngo n’imbogamizi rwahura na zo atari nyinshi nk’uko rubikeka.

Yabitangarije mu kiganiro yahaye urubyiruko rugera kuri 45 ruturutse mu bakorerabushake b’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU), ibiganiro byabereye mu biro bya Perezida kuri uyu wa Gatanu ya tariki 5 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Urubyiruko nka mwe mukiri bato imbogamizi mufite ntizikanganye nk’uko mubitekereza. Mufite ubuhanga n’ubushobozi bushoboka bwose bwabafasha kugera ku cyo mwifuza. Mushobora kugira uruhare rwo gufasha igihugu cyanyu n’umugabane wanyu kugera aho bikwiye kuba biri.”

Perezida Kagame yabibwiraga urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika, rurimo na 15 baturutse mu Rwanda.

Yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kumva ko kwimukira ku yindi migabane ari byo bizabaha ubuzima bifuza.

Ati “Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe. Imana yaduhaye ibirenze ibyo yahaye abandi. Mureke twishimire umutungo dufite kandi tuwukoreshe.”

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwabaye nka laboratwari yapimiwemo ibintu byose bibi, ariko nyuma rukaba rwarashoboye kubyikuramo.

Perezida Kagame ati “Niba twarashoboye kwikura muri izo mbogamizi, ni ukuvuga ko n’undi wese ku isi yabishobora. Nka mwe b’uburubyiruko mukiri bato ntimukwiye kuba abanyantege nke imbere y’ibibazo.”

Uru rubyiruko rwaganiriye na Perezida Kagame rugizwe n’inkumi n’abasore 45 baturutse mu bihugu bitandukanye, harimo 15 baturutse mu Rwanda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/10/2018
  • Hashize 6 years