Nishimiye kwifatanya namwe mu muhango wo kunamira Umugabo udasanzwe- Perezida Kagame

  • admin
  • 22/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Hashize imyaka ine yitabye Imana, Nyakwigendera Shimon Peres wabaye Perezida wa 9 wa Leta ya Isiraheli, akayobora kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu 2014. Shimon Peres wavutse tariki ya 2 Kanama 1923, yatabarutse ku ya 28 Nzeri 2016.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020 Ikigo yashinze cyamwitiriwe (Peres Center for Peace & Innovation) gishinzwe kwimakaza amahoro no guhanga udushya, kikaba gifite ikicaro gikuru i Tel Aviv muri Isiraheli, cyakoze umuhango wo kumwibuka witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari mu bayobozi n’abandi banyacyubahiro bitabiriye uwo muhango wo kumwunamira nk’umugabo wagaragaje ubudakemwa mu myaka yamaze akorera Igihugu cya Isiraheli.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yavuze ko uretse kuba Nyakwigendera Peres yarabaye umunyabigwi mu kwimakaza amahoro, yari n’inshuti y’u Rwanda by’umwihariko.

Yagize ati: “Mu izina ry’Abanyarwanda na Guverinoma y’u Rwanda ndetse no mu ryange bwite, nishimiye kwifatanya namwe mu muhango wo kunamira uyu mugabo udasanzwe, Umuhungu wa Leta ya Isiraheli, Perezida Shimon Peres, wari inshuti y’u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo Peres akiriho yabayeho ubuzima bw’ingirakamaro mu mateka, by’umwihariko igihe yamaze akorera Igihugu ke. Yavuze ko Isi imwibukira ku buryo yiyemeje kwimakaza amahoro, ibikorwa bye buri gihe bigaherekezwa n’ubuhanga ndetse n’amashimwe atitaye ku ngorane yahuraga na zo.

Ati: “Turibuka umurage mwiza w’uyu mugabo wakoze ku mitima ya benshi mu rugero yatanze. Byaba byiza kurushaho dukomeje kwibuka ko amahoro n’umutekano ari ingingo z’ibanze mu kubaho neza kwa muntu n’iterambere rye.”

Mbere yo kuba Perezida, Shimon Peres yakoze imirimo itandukanye, akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru wa Minisiteri y’Ingabo za isiraheli n’indi mirimo itandukanye.

Nyuma yo gutabaruka, abayobozi b’ibihugu bitandukanye cyane cyane iby’ibihangange ku isi bamutangiraga ubuhamya bw’uburyo yabashije kurema ubushuti n’ibihugu bitandukanye.

Muri bo harimo Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin wagize ati: “Nabaye umunyamahirwe bidasanzwe wo kuba narahuye n’uyu mugabo udasanzwe ibihe byinshi. Buri gihe nahuye na we nishimiraga umuhate we, gukunda Igihugu, ubwenge, intumbero n’ubushobozi byamurangaga.”

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na we yagize ati: “Urupfu rwe ni igihombo cy’u Bushinwa kuko bubuze inshuti ya kera.” Pranab Mukherjee wabaye Perezida w’u Buhinde na we ati: “Peres azibukwa nk’inshuti y’akadasohoka y’u Buhinde.”

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), na we yagize ati: “Iteka nzahora nshimira ko nabashije guhamagara Shimon inshuti ya nge.”

Uyu munsi Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ko abatuye Isi bazarushaho kumererwa neza nibazirikana ko amahoro n’umutekano ari iby’ibanze mu mibereho ya muntu, yifuriza Ikigo Peres Center for Peace & Innovation gukomeza kwimakaza indangagaciro za Perezida Peres mu bitekerezo by’abakiri bato kugeza mu binyejana bizaza.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 22/09/2020
  • Hashize 4 years