Nishimira ko buri mwaka hari intambwe igenda iterwa “President Paul Kagame”

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years

Ibi byatangajwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nzeli 2015, i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ubwo yari mu muhango wo gusoza umwiherero w’abagize urwego rw’ubutabera n’ubucamanza no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2015 – 2016.

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe urwego rw’ubucamanza ryagezeho rwiyubaka, abibutsa kandi ko bagomba kurushaho, ntibabe abanyabibabzo kuko ahubwo ari bo bakemura ibibazo bivuka mu zindi nzego zose z’ubuzima. Yavuze ko yishimira intambwe nziza ihora iterwa buri mwaka ati “Nishimira ko buri mwaka hari intambwe igenda iterwa kandi abanyarwanda bakaba babigiramo uruhare umunsi ku munsi.

Nubwo ngo hari ibyagezweho bigaragara, Perezida Kagame yavuze ko bidahagije, ndetse ko badakwiye kwirengagiza inshingano kuko intego atari ugusubira inyuma. Yagize ati “Mu gihe dushima ibyagezweho, ndabashishikariza gukomeza gukora cyane kugirango mugere kuri byinshi birushijeho.” Perezida Kagame yagarutse ku ntera nziza ku kijyanye n’umwanya imanza zisigaye zifata kugira ngo zicibwe, avuga ko wagabanutse ugereranyije na mbere. Ati: ”Ndagirango mbashimire kuba mwaragabanyije igihe bifata kugirango imanza zicibwe no kuba mwaragabanyije imanza z’ibirarane.’’

Yongeyeho ko kugeza ubu u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’ubutabera kandi ko rwiteguye guhangana n’uwagerageza kubuhungabanya. Yagize ati: “Uyu munsi duhagaze gitwari kandi twiteguye guhangana n’ibikorwa byose bigambiriye guhonyora ubutabera bwacu.’’



President Paul Kagame ashimishwa n’intambwe abanyarwanda batera buri munsi

Abandi bafashe ijambo harimo uhagarariye Urugaga rw’Abavoka, wavuze ko narwo rukomeje gukura umunsi ku wundi, kuko buri mwaka babona ubusabe bw’abasaga ijana bifuza gukora uwo mwuga. Yanavuze ko kimwe mu byo bishimira bagezeho ari uko babaye urwego ruhamye, kandi basigaye banafatira ibihano bagenzi babo bishe amahame y’umwuga cyangwa bateshutse ku nshingano. Umushinjacya Mukuru w’u Rwanda. Richard Muhumuza, yavuze ko imanza ubushinjacyaha butsinda zazamutse ku gipimo kiri hejuru ya 92 %, kandi ko bazarushaho, kugira ngo Leta itajya itsindwa mu manza, anongeraho ko ibi babikesha kuba bararushijeho kunoza imitegurirwe n’imikorerwe y’amadosiye yoherezwa mu nkiko.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagaragaje ko hari hamwe na hamwe ku Isi abantu babona ubutabera bitewe n’icyo bari, ndetse bagasumbanyishwa mu kwakira, kumva no gukurikirana ibibazo byabo. Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutabarirwa muri ibyo bihugu, aho bamwe babona ubutabera buri munsi y’ubw’abandi. Uyu mwaka w’ubucamanza watangirijwe i Gatsibo ahari kubera umwiherero w’iminsi 3 uhuje abacamanza n’abanditsi bose b’inkiko, ahatangwa ibiganiro bihabwa abagize Urwego rw’Ubucamanza bose, bitandukanye n’uko abacamanza bajyaga bahura ukwabo, n’ abanditsi b’inkiko ukwabo.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2015
  • Hashize 9 years