Ninde ugomba kuryozwa urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi uherutse kwicwa by’agaherere?

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years

Icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbuye kiravuga ko Arabia Saudite ariyo igomba kubazwa iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Kiravuga kandi ko abategetsi bo hejuru b’icyo gihugu barimo igikomangoma cyarazwe ingoma – Mohammed Bin Salman – bagombye gukorwaho iperereza.

Umukozi wa ONU ukurikirana icyo kibazo, Agnes Callamard avuga ko iki gikomangoma cyagombye gufatirwa ibihano ku mutungo wacyo.

Avuga kandi ko nihagira abantu byemezwa ko bagize uru ruhare mu rupfu rwa Khashoggi, ibihugu byo hirya no hino ku isi byagombye kubahagarika biramutse bibishoboye.

Khamal Khashoggi yishwe yiciwe muri consulat ya Arabia Saudite mu mujyi wa Istambul umwaka ushize maze umubiri we ucibwamo ibice.

Arabia Saudite yahakanye kenshi ko igikomangoma cyarazwe ingoma ntaho gihuriye n’ubwo bwicanyi.

Nubwo Arabia Saudite yatangije urubanza rw’abantu ivuga ko aribo bamwishe, abapererezi ba ONU bavuga ko urwo rubanza rudakwije ibisabwa n’amategeko mpuzamahanga; bityo rero ko rugomba guhagarara.

Barasaba ko haba andi maperereza ku ruhare rutaziguye igikomangoma cyarazwe ingoma Mohammed bin Salman yaba yarabigizemo.

Umurambo wa Khashoggi kugeza ubu ntabwo uraboneka.

Abapererezi b’umuryango w’abibumbye banze kubanduka ku ijambo ryabo.

Baravuga ko Arabia Saudite nk’igihugu ifite inshingano ku rupfu rwa Khashoggi.

Baravuga kandi ko rwateguwe bikomeye.

Icyegeranyo cyabo kivuga ko abamwishe ataricyo kibazo nyamukuru; ngo igihambaye nuko babikoze mu izina ry’igihugu.

Bakavuga ko hari ibimenyetso nsimusiga bigaragaza ko abayobozi bakuru ba Arabia Saudite bari n’igikomangoma cyarazwe ingoma babigizemo uruhare.

JPEG - 32.8 kb
Arabia Saudite yahakanye kenshi ko Mohammed bin Salman ntaho ahuriye n’urupfu rwa Khashoggi

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years