Nigeria:Abafite ibishushanyo ku mubiri na drede ku mutwe bari gutabwa muri yombi ku bwinshi

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abasore bafite ibisage (dredlocks) na za ’tatouage’ ku mubiri bari gufungwa muri Nigeria aho polisi ibashinja ko bagaragara nk’abajura cyangwa abatekamitwe.

Amakuru avuga ko abenshi mu bari gufatwa usanga ari urubyiruko rw’abasore bari mu bikorwa by’ubuhanzi.

Kubera ibura ry’imirimo imenyerewe muri Nigeria, urubyiruko rwinshi ruri kujya muri muzika no gukina filimi, abenshi muri bo batereka ibisage bakanishushanyaho nk’ibibaranga mu mwuga

Kuri ubu umutwe wa polisi witwa ’Police Special Anti-Robbery Squad’ uzenguruka muri Lagos hose ushakisha bene aba basore.

Uwitwa Jerry Sola usanzwe ari DJ ati “Uwo munsi nari nicaye imbere y’ibiro byanjye mbona imodoka iraje, bavamo bareba cyane ’tatouage’ zanjye baravuga ngo ndi ’mu bantu bashaka’.

Akomeza agira ati”Banyambuye ibyo mfite, banjugunya mu modoka, ngezemo nsanga abandi bafashe bose nabo ni abafite ’tatouage’, ibisage cyangwa byombi”.

Abafashwe batanga ruswa kugira ngo barekurwe mbere yo gushinjwa ubujura.

Muri Nigeria ni akaga gakomeye gushinjwa ubujura. Uriya mutwe wa polisi washinjwe kenshi gukorera iyicarubozo cyangwa kwica ababukekwaho.

Olofin Ifedayo usanzwe utunganya muzika avuga ko nyuma yo gufungwa muri ubu buryo akaza kurekurwa byabaye ngombwa ko avanaho ibisage bye.

Ati “Sinjye gusa, mfite n’izindi nshuti zanjye ziyogoshe ibisage kubera polisi. Tuba dufite ubwoba bw’ibyo bashaka kudukorera. Ibisage ubusanzwe si icyaha ariko babihinduye icyaha kibi”.

Sola amaze kurekurwa nawe yahise avanaho ibisage bye.

Ati “Ndababaye cyane kuko nabuze kimwe mu bindanga. Aho najyaga hose babona ibisage byanjye na ’tatouage’ bakavuga bati dore uriya ni umu-DJ”.

Abahanzi bamwe bamaze gusohora indirimbo zamagana iki gikorwa cya polisi cyo gufunga abafite ibisage na ’tatouage’.

Bala Elkana umuvuguzi wa polisi i Lagos avuga ko hari abapolisi bamwe barimo gufata abantu batakoze ibyaha, ariko ko abapolisi babikora babahana.

Ati “ntibikwiye ko hari umupolisi ubangamira umuntu ngo kuko afite ibisage cyangwa ’tatouage’, ntabwo twakwihanganira umupolisi ukora ibi“.

Ese mu Rwanda byifashe bite?

Iyo urebye neza mu Rwanda usanga abasore bafite ibishushanyo ku mu biri yabo ndetse na drede biterwa n’impamvu navuga ko ari ebyeri z’ingenzi ku ruhande rwanjye nk’uko n’undi yabona izindi.

Iya mbere biterwa no kwigana imico itari myiza yatuzengereje y’abanyamahanga.Aha usanga urubyiruko rwinshi rubikora kubera ko rwabibonanye ibyamamare bikomeye ku isi rukabona ku byigana nabo byatuma bamamara.

Iya kabiri hari ababikora bashaka kwihindura uko Imana itabaremye.Kuri iyi ngingo kubyumvikanaho na bamwe biragoye ariko ababibona barabizi kuko akenshi abasore usangana ibyo bishushanyo cyangwa izo dreadlocks n’ubwo atari bose ariko usanga ari babandi baba bakundana bahuje ibitsina bimwe Imana yanga urunuka by’isodoma n’igomora.

Wowe ubyumva ute? Igitekerezo cyawe kirakenewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years