Nigeria yashyize umukono ku masezerano y’isoko rusange ry’Afurika indoto za Perezida Kagame ziba impamo

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years

Nigeria, ya mbere mu bukungu ku mugabane w’Afurika, yashyize umukono ku masezerano y’isoko rusange ry’Afurika agamije kongera uko ibihugu byo kuri uyu mugabane bihahirana hagati yabyo.

Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, bari bakoraniye mu Murwa Mukuru wa Niger, Niamey.

Bivuze ko Eritrea ari cyo gihugu kimwe rukumbi cy’Afurika gisigaye kitarashyira umukono kuri aya masezerano y’ubucuruzi.

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) uvuga ko Eritrea ititabiriye ibiganiro byo gushyiraho iri soko rusange kuko yari iri mu makimbirane na Ethiopia, ariko ko muri iki gihe ibihugu byombi bibanye mu mahoro, hari icyizere ko nayo izaryitabira.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria ni we washyize umukono kuri ayo masezerano mu izina ry’igihugu cye, mu nama ya AU iri kubera i Niamey mu murwa mukuru wa Niger.

Intambwe ya mbere ni ugukuraho imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi mu bihugu bihuriye muri iryo soko rusange, ariko nta ngengabihe y’igihe ibi bizakorerwa yari yatangazwa.

Kuri ubu, ibihugu by’Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo ku kigero cya 16 ku ijana (16%), ugereranyije nuko bikorana ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi ku kigero cya 65%, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

AU igereranya ko iri soko rusange niritangira gushyirwa mu bikorwa, rizatuma ibihugu by’Afurika bihahirana ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2022.

AU inavuga ko iri rizaba isoko rusange rya mbere mu bunini ku isi.


Amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, yatangiye kubahirizwa ku wa 30 Gicurasi 2019, nyuma y’iminsi 30 igihugu cya 22 nk’umubare wari wemeranyijweho w’ibihugu bigomba kubanza kuyemeza burundu ngo abone gushyirwa mu bikorwa, gishyikirije AU inyandiko zacyo.

Kimwe mu bihugu byari byarinangiye mu kuyemeza burundu ni Nigeria, ariko Perezida Muhammadu Buhari yari yatangaje ko igihugu cye kiza kuyemereza burundu i Niamey. Benin na Eritrea ni byo bihugu byonyine byari byanze kuyasinya.

Nigeria nicyo gihugu gikomeye mu bukungu muri Afurika kuko gituwe n’abaturage barenga miliyoni 190 ndetse umutungo mbumbe wayo wihariye 17% by’umutungo mbumbe wose wa Afurika.


Imwe mu mpamvu Nigeria itari yahise iyemeza burundu aya masezerano, ni uko yatinyaga inkurikizi zishobora kuyakurikira aho Buhari yavugaga ko ikigamijwe ari ukugerageza ‘kurengera imirimo, ibicuruzwa na serivisi mu gihugu cyacu, tugomba kwitonda ku masezerano ashobora kuzana uguhangana, akaba yabangamira inganda zacu zicyiyubaka’.


Salongo Salongo/MUHABURA. RW

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years