Nigeria : Umugabo yakoze amahano abyarana na nyina umubyara incuro eshatu!

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Uwitwa aAdamu Sabi Sime, niwe  wakoze ayamahano abyarana na nyina umubyara incuro zigera kuri 3. Ibi byabaye ntabwo byishimiwe n’igihugu cya Nigeria, aribyo byatumye mu minsi ishize urwego rushinzwe umutekano n’ingabo muri Nigeria , rubata muri yombi.

Umuvugizi urwego rushinzwe umutekano n’ingabo muri Nigeria” Babawale Afolabi, ibi yabitangaje mu magambo ye i Ilorin ku wa gatandatu, tariki ya 11 Nzeri, aho yemeje  ko Adamu  yateye inda nyina akaba aheruka kwibaruka umuhungu. Ati: “taliki 9 Nzeri 2021, umuyobozi w’akarere ka Mosne mu gace k’ubutegetsi bw’akarere ka Kaiama, yavuze ko igikorwa cy’ubusambanyi cyakozwe na Adamu Sabi Sime na nyina, Fati Sime, kandi umwe abyara undi, ibintu bakoze igihe kirekire aho babyaranye gatatu.

Yakomeje agira ati: “Abagabo bo mu ishami ry’ubutasi n’abakozi ba NSCDC i Kaiama, bihutiye kugira icyo bakora kandi ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko uyu mubyeyi (Fati) afite abana batatu yabyaranye n’umuhungu we Adam “.

Uyu mugabo ntabwo ari we wenyine waryamanye na nyina, ahubwo iperereza ryakonzwe n’urwego rwa NSCDC muri Nigeria, ryagaragaje ko murumuna w’uyu mugabo nawe yigeze kuryamana na nyina (Fati).

Ubuyobozi bwa NSCDC bwatangaje ko aba bombi badafite ibyangombwa bibemerera kuba muri Nigeria, bakaba barahise bashikirizwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ndetse batangaje ko bagomba guhita boherezwa mu gihugu cy’abo, kuko ibyo bakoreye muri Nigeria ari amahano akomeye.

  • Niyomugabo Albert
  • 14/09/2021
  • Hashize 3 years