Nigeria: Abantu 9 baguye mu gitero cy’abiyahuzi abandi barakomereka

  • admin
  • 28/04/2018
  • Hashize 6 years

Igitero cy’abiyahuzi cyaguyemo Abantu 9 harimo bane(4) b’abasivili ndetse na batunu(5) b’umutwe wa Boko Haram wagabye igitero mu mujyi wa Maiduguri, kiri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeria.

Uguhangana kwabareye ku nkengera z’umujyi wa Maiduguri, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 26 Mata. Hari ibimenyetso byerekana ko abarwanyi barimo bashaka kugera mu nkambi y’igisirikare ya Giwa iri muri uwo mujyi aho abantu bikekwa ko ari abarwanyi bafungiwe.

Bashir Garga, akora mu rwego rw’igihugu rushinzwe gutabara byihuse, avuga ko abaturage bane bazira ubusa baguye muri uko kurwana hagati y’igisirikare cya Leta n’abarwanyi. Yatangaje ko mu bakomeretse, nta n’umwe muribo wakomeretse bikomeye.

Ibyihebe bine byitwaje amabombe nabyo byarapfuye igihe byarimo bigerageza guturitsa ayo mabombe. Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Maiduguri. Biravuga ko umutekano wagarutse muri ako karere nyuma y’ibyo bitero. Igitero cyo kuwa kane cyahagaritswe n’ingabo za Leta, kiri mu bitero bikorwa gake cyane n’umutwe wa Boko Haram mu mijyi.

Amakuru atangwa n’abashinzwe iperereza avuga ko abarwanyi b’intagondwa z’abayislamu barenga 100 bashobora kuba aribo bagize uruhara mu gitero cyo kuri uyu wa kane nubwo ku ruhande rwabo ntacyo baratangaza.



Yanditswe na Hbarurema Djamali

  • admin
  • 28/04/2018
  • Hashize 6 years