Nifatanyije n’abayobozi ba za guverinoma n’imiryango nterankunga – Perezida Kagame

  • admin
  • 04/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga GAVI usanzwe ukwirakwiza inkingo, ku bukangurambaga watangije bwo gukusanya inkunga yo igamije kwagura ubushobozi bwo gukora urukingo rw’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) no gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere kurugeraho byoroshye.

Ubwo bukangurambaga bwiswe “Gavi Covax AMC” bwatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Kamena 2020 bumurikwa ku mugaragaro mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Nkingo y’uyu mwaka, bukaba bugamije gukangurira abayobozi batandukanye ku Isi kugira ibyo biyemeza kugira ngo iyo gahunda igerweho.

Ubwo bukagurambaga buzanafasha ibigo bikora inkingo kwagura ubushobozi bwabyo bwo gukora ibipimo (doses) bishobora gukwira abatuye Isi yose.

“Gavi Covax AMC” igamije kandi gukusanya byibuze miriyari 2 z’amadorari y’Amerika azifashishwa mu kugurira urukingo rwa COVID-19 abaganga n’abandi bari mu byago byo kwandura, no kurukwiza henshi hashoboka rukenewe.

Ubwo yifatanyaga n’abandi bayobozi ku rwego mpuzamahanga mu muhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga, Perezida Kagame yavuze ko ashyigikiye iyo gahunda igamije guhagarika burundu icyorezo cya COVID-19 ku Isi.

Yagize ati: “Nifatanyije n’abayobozi ba za guverinoma, ab’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’imiryango nterankunga muri ubu ubukangurambaga bwagutse. Gushyigikira gahunda za GAVI ni ingenzi, ntitwakwemerera COVID-19 gukuba kabiri ibyo yangije tudohoka mu ngamba twagafatiye ibyorezo bishobora kwirindwa bitwara uburima bw’abantu batabarika buri mwaka. Gukumira, Kurinda n’Iterambere rigezweho ku buryo bungana, ni yo ntego twese duhuriyeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko “Gavi Covax AMC” ari yo nzira izatuma urukingo rwa COVID-19 rubasha gukwizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo n’u Rwanda.

Yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bufitiye akamaro abayobozi n’abo bayobora, bityo GAVI ikeneye gushyigikirwa kugira ngo igere ku ntego zayo.

Yagaragaje ko urukingo rwonyine ari rwo rwabasha guhagarika COVID-19 yashyize Isi yose mu kangaratete, ashimangira ko kubona urukingo rukwira Isi yose, bisaba guhanga udushya ntagereranywa ku ruhande rw’abahanga mu by’ubuvuzi no ku rw’inganda zirukora.

Ati: “Ukuri ni uko GAVI Alliance ifite uruhare rukomeye mu gufasha kugera ku mamiriyari y’ibipimo by’inkingo zishobora gukwizwa mu Isi zikagera kuri bose mu bihe biri imbere. Icyo ni cyo gitekerezo nyamukuru kihishe inyuma y’ubukangurambaga bwatwangijwe uyu munsi.”

Perezida Kagame yanashimye by’umwihariko uburyo umuryango GAVI wafashije u Rwanda mu myaka 20 ishize, mu bijyanye no kwirinda ibyorezo bitandukanye binyuze mu nkingo. Yavuze ko kuba u Rwanda rubasha gukingira 95% by’indwara zishobora kwirindwa, byahinduye imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’imfu z’abana zigabanyuka ku bryo butangaje.

Ubuyobozi bw’Umuryango GAVI bwatangaje ko Leta, ibigo by’ubucuruzi n’imiryango nterankunga bakomeje kwitanga. Ikigo by’abahanga mu bya Siyansi AstraZeneca, cyabimburiye ibindi kiyemeza gukora ibipimo miriyoni 300 by’urukingo (doses) ku bufatanye na Kaminuza ya Oxford, igihe urukingo rwizewe rwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS).

MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/06/2020
  • Hashize 4 years