Nidukora ibyo twese dushyize hamwe, ndatekereza ko umusaruro uzakomeza kuba mwiza- Perezida Kagame

  • admin
  • 08/02/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Kagame yatanze inkunga y’ibihumbi 500$, ni ukuvuga miliyoni zibarirwa muri miliyoni 466 Frw mu gutangiza ikigega Nyafurika kigamije gufasha abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika

Iyi nkunga Umukuru w’Igihugu yayemereye i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama yiga ku buringanire ndetse no guteza imbere abagore muri Afurika, yabanjirije inama ya AU y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika itangizwa ku mugaragaro kuri iki cyumweru.

Muri iyi nama Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo muri Afurika y’Epfo, Canada, Norvège n’uwari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf.

Perezida Kagame yashimangiye ko gushora imari mu kigega cy’iterambere ry’abagore bafite n’abayoboye ibigo by’ubucuruzi ari uburyo bugezweho kandi budasanzwe.

Yavuze ko ari ingenzi kandi kuko byagaragaye ko abashoramari b’abagore babona umusaruro mwinshi kandi ukagera kuri buri wese.

Perezida Kagame kandi yasabye ko ibyagiye byiyemezwa mu kuziba icyuho kiri mu buringanire ndetse n’ubusumbane buhari, bikwiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bubyara umusaruro yaba ku rwego rw’igihugu, urw’akarere n’Isi muri rusange.

Ati “Twagize ukwiyemeza, twasabye ko hagira ibikorwa. Ni ingenzi ko ubu twimukira mu gushyira mu ngiro ibiduha umusaruro. Nidukora ibyo twese dushyize hamwe, ndatekereza ko umusaruro uzakomeza kuba mwiza kandi ufatika”.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko kubaka amahoro bidashoboka mu gihe abagore bahejwe, ashimangira ko ahubwo byatuma habaho kumererwa nabi cyane kubera ko uruhare rwabo rudahari.

Ati “Nk’uko nabivuze umwaka ushize, nishimiye ko byafashe umurongo uyu munsi. Kuva mu 2021 kugeza 2031, izaba imyaka yo kongera ibikorwa mu gutuma abagore ba Afurika bibona mu rwego rw’imari. Ntabwo ari impuhwe, ntabwo ari ubugiraneza, ni ubutabera”.

Ikigega AWLF cyo gufasha abagore bafite ibigo by’ubucuruzi muri Afurika kizita ku iterambere ndetse no ku kugera ku ntego kwabo, cyihutishe iterambere ry’abagore, kinashyigikire ubucuruzi buto.

Iki kigega kizazamura ishoramari n’ubufasha mu bya tekiniki kinubake urubuga rwo kugaragaza, guhugura, gushyigikira no gushora imari mu bucuruzi bw’abagore mu buryo bwagutse.




MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/02/2020
  • Hashize 4 years