Nibihe bintu by’Ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu.

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years

Mu mibanire y’abakundana cyangwa abashaka abankunzi hari ibintu bigomba kwitabwaho cyane kugirango urukundo rurambe, icyibanze rero muri byose ni ukumenya igishimisha umukunzi wawe ukanamenya icyo yanga.

Ni muri urwo rwego rero uyu munsi twabateguriye ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya ku bahungu bityo bikaba byamufasha kumenya uko yitwara. Abahungu namwe murahishiwe kuko turimo kubategurira iby’ingenzi umuhungu agomba kumenya ku bakobwa.

• Abahungu benshi ntibakunda abakobwa banini

• Abahungu bakunda abakobwa bafite imisatsi miremire

• Niba ubajije umuhungu ikibazo udashakira igisubizo menya ko azaguha igisubizo utifuzaga kumva

• Hari igihe umuhungu aba atagutekerezaho- ugomba kubana na byo

• Ntukabaze umuhungu ibyo arimo gutekereza ashobora kubifata nabi

• Abahungu bakunda imikino ngororangingo, ntukayimubuze

• Ntibamenya kugura ibintu mu iduka

• Bashimishwa n’icyo wambaye cyose

• Jya ugira imyenda n’inkweto byinshi

• Abahungu ntibakunda umukobwa wiriza, batekereza ko ari ukwigiza nkana

• Umuhungu atekereza ko iyo uvuze ko musaza wawe ari ikigoryi, inshuti y’umuhungu wahoranye akaba ari ikigoryi, na so ashobora kuba ari ikigoryi, n’uwo muhungu akaba ari ikigoryi.

• Bwira umuhungu icyo ushaka, kwipfusha ntago abikunda.

• Umuhungu ashobora kwibagirwa anniversaire yawe, yishyireho akamenyetso ku ndangaminsi(calendrier).

• Ntukamubeshye ko agushimisha, igishimisha umuhungu ni ukumenya ko yabikoze nabi kugira ngo yikosore

• Umuhungu ntiyifuza ko umukobwa yazamura iby’amakosa yakozwe mu mezi cyangwa imyaka ishize

• Uwigize agatebo ayora ivu-Iheshe agaciro imbere y’umuhungu

• Reka yirebere ku bandi bakobwa, none se yabwirwa n’iki ko uri Ikibasumba

• Agahararo karashira haguma urukundo

• Ntukamubwire ko abakobwa bambaye ubusa bo mu binyamakuru atari beza, kuko aba abareba nyine uba ubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa!!

Bakobwa rero nababwira iki ahasigaye ni ahanyu kugirango munezeze abakunzi banyu kuko mumaze kumenya ibyo bakunda, ese hari icyo wumva kitavuzwe haruguru? gisangize abasomyi bacu maze turusheho kungurana ibitekerezo.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/01/2016
  • Hashize 8 years