Niba umugore washatse ugeraho ukamuhararukwa wamusezerera aho gufata umuhoro-CIP Mutsinzi

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Inzego z’umutekano zasabye abaturage kudahishira abagabo n’abagore bafitanye ibibazo by’amakimbirane kuko bitera imfu za hato na hato, kugira ngo bagirwe inama, abananiwe guhuza bagatandukana aho kwicana.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018, mu nteko y’ abaturage,Chief Inspecter of Police, Mutsinzi uyobora station ya Kigabiro yasabye abaturage kwirinda icyaha no ku gikumira ndetse bakirinda guhishira ingo zirimo amakimbirane.

Yagize ati “Mufite ibibazo by’amakimbirane muhisha kandi aribyo bivamo imfu za bamwe cyangwa induru ,ahanini amakimbirane mu ngo araturuka ku mitungo no ku bukene ,urugo mubonyemo amakimbirane mutange amakuru dukurikirane”.

CIP Mutsinzi yakomeje agira inama abashakanye kujya batandukana aho gutemana.

Ati“Niba umugore washatse ugeraho ukamuhararukwa wamusezerera aho gufata umuhoro ,nawe mugore kuki utekereza gusohoka umugabo afashe umuhoro? kuki umwihambiraho ugategereza ko akumena uruguma ,kuki utamuhunga iby’imitungo ukazabikurikirana nyuma ,niba ubona urukundo rwarashize ntuzategereze umuhoro”.

Mu kiganiro cyatanzwe Rtd Col. Mugema Donath umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Rwamagana, yasabye abaturage kujya batanga amakuru kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba anasaba abaturage kujya bagaragaza imiryango irimo amakimbirane kugira ngo iganirizwe.

Umuturage witwa Mukandayisenga Denyse yemeza ko hari aho bajyaga babona amakimbirane bakicecekera kugira ngo batiteranya.

Mukandayisenga yagize ati “hari ingo nyinshi zirimo amakimbirane kandi izo ngo usanga aribo bafite ibibazo by’imibereho kubera kudakoresha neza umutungo w’urugo ,unasanga abana babo nabo nta burere babatoza ,niyo mpamvu dusanga bakwiye kwigishwa ariko twebwe tudatanze amakuru ngo izo ngo zimenyekane abayobozi ntibashobora kumenya ibibazo bafite”.

Mu karere ka Rwamagana hagiye havugwa imfu hagati y’abashakanye zikomoka ku makimbirane aba amaze igihe ashingiye ku bibazo by’ubuharike ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’abashakanye, bunakururwa n’imitungo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years