Niba Ujya Utekereza Ibi Ntuzirirwe Ushaka Umugabo cyangwa Umugore

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years

Burya gushaka ni icyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima. N’ubwo Bibiliya itubwira ngo umukobwa azata ababyeyi be ajye gushaka umugabo, ntago ari ibyaburi wese. Akenshi usanga icyi cyemezo gikunze guhubukirwa na benshi bitewe n’impamvu runaka zitari ngombwa, maze ugasanga nyuma y’igihe gito habayeho gutandukana.

Umushakashatsi , akaba n’umuhanga mu imenyamuntu ndetse n’ubumenyi bwo mu mutwe, SRI George wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutuma wibagirwa gushaka umugabo cyangwa umugore bitewe n’uko wowe urimo gutekereza.


Dore zimwe muri Izo mpamvu:

Ntuzashake kuko ufite irari ry’igitsina.

Ntuzashaka kuko ugejeje igihe.

Ntuzashake kuko ubonye ko ujyiye gusaza.

Ntuzashake kuko ubonye ko uri wenyine ukeneye undi muntu ukuba hafi.

Ntuzashake kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo

Ntuzashake kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa.

Ntuzashake kuko udashaka kubura uwo wakundaga

Ntuzashake kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.

Ntuzashake kuko ukunda icyo gitekerezo ndetse ugakunda kubona ubukwe bw’abashakanye.

Ntuzashake kuko inshuti yawe nayo yashatse.

Aha ndakeka buri wese ahise yibaza igihe nyacyo cyo gushaka umugabo cyangwa umugore!! Wigira ubwoba igisubizo kirahari. Uyu mushakashatsi yatanze igihe nyacyo n’impamvu nyayo yo gushaka.

Yagize ati “ Shaka umugabo cyangwa umugore kuko umukunda kandi nawe agukunda ndetse mwese mwabitekerejeho ntawe ubihatiye undi. Ikindi kandi shaka umugabo cyangwa umugore ukunda Imana kuko ariyo izabashoboka kubana ubuziraherezo mwishimye.”


Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years