Ni uburenganzira bwanyu abaturage bwo kutwishyuza ko tubagezaho ibikorwaremezo _Perezida Kagame

  • admin
  • 04/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko aho ibikorwa remezo bitaragera bajya babyishyuza Leta kuko ari uburenganzi bw’umuturage kuburyo n’umuturage yibutsa abaturage kandi ko nibajyayo gusaba iyo serivise ntihazagire uwubasaba ruswa kuko ibyo biba byaramaze kwishyurwa n’umuturage cyera.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 24 wabereye ku rwego rw’igihugu mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rongi ahubatse umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo wubakiwe abatishoboye.

Uyu munsi mukuru aho wizihirijwe muri uyu murenge ngo ni ahantu habereye amateka Atari meza ariko ngo n’ubwo yari mabi agomba kubera isomo ryo kubaka igihugu abanyarwanda bifuza nk’uko Perezida Kagame yabivuze.

Yagize ati”Aka gace duherereyemo kabereyemo amateka mabi. Ayo mateka n’ubwo ari mabi ni ayacu, yaduhaye isomo, twakuyemo ko dukwiye kubaka amateka meza, bitubera isomo ryo kubaka igihugu cyacu; Twubake u Rwanda rutubereye, u Rwanda twifuza”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uko abanyarwanda bafatanyije mu rugamba rwo kwibohora ari nako bakwiye gukomeza gufatanya mu rundi rugamba rwo kwiteza imbere.

Perezida Kagame ati” Uko twafatanije mu rugamba rutoroshye rwo kwibohora, ni nako dukwiye gukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere, urugamba rw’ubukungu, mu guharanira umutekano n’ibindi byubaka igihugu”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko ibikorwa byakozwe ku bufatanye bwa Leta n’ingabo ndetse n’abandi bidakwiye gusenyuka bikwiye gufatwa neza.

Yagize ati”Ibyo twubaka uyu munsi ntabwo twifuza ko byasenyuka. Dukwiye kubifata neza. Ibikorwa binyuranye twabonye bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’ ingabo ndetse n’abandi, bikwiye kuba intangiriro, aho uhera ngo witeze imbere”.

Yabwiye abaturage ko aho ibikorwa remezo bitaragera bajya babyishyuza Leta kuko ari uburenganzi bw’umuturage kuburyo n’umuturage najya gusaba serivise,ntihazagire uwuzamusaba ruswa nk’ikiguzi kuko ibyo biba byaramaze kwishyurwa n’umuturage cyera.

Yagize ati”Ni uburenganzira bwanyu abaturage bwo kutwishyuza ko tubagezaho ibikorwaremezo nk’ amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi. Abo ibyo bikorwa bitaragera mujye mubitubaza”.

Yavuze kandi ko abo ibikorwa by’iterambere bitarageraho kimwe n’abaturiye imipaka bajya gushaka serivisi ahandi, ari inshingano y’abayobozi yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya gushaka ahandi biboneke kandi bibegereye.

Perezida Kagame asoza yasabye abaturage gukomeza uruganmba rwo kwibohora batera intambwe mu iterambere ndeste no kwihesha agaciro.

Ati” Dukomeze urugamba rwo kwibohora dutera intambwe mu majyambere, twiyubake, twirinde, turinde n’ibyo twubaka, dukomeze ubumwe no kwihesha agaciro.”

Ibohora rikubiyemo ibyo guha umuntu agaciro akwiye kuko nta munyarwanda ukwiye gucuruzwa.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Horezo watashywe uyu munsi wubakiwe imiryango itishoboye yakuwe mu manegeka ukaba ufite amazu 25, ishuri ry’imyaka 12, irerero ry’abana, ivuriro n’inzu yagenewe kwakira ibirori bitandukanye.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/07/2018
  • Hashize 6 years