Ni iyihe shusho AS Kigali Pre-season Tournement isigiye abakunzi ba ruhago nyarwanda?

  • admin
  • 18/09/2016
  • Hashize 8 years

Irushanwa rya AS Kigali Pre-season Tournement ryasijwe kuri uyu wa 17 Nzeri ritwawe na APR nyuma yo gutsinda AS Vita Club naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Rayon Sport itsinze Kiyovu, hari byinshi byiza byagaragayemo bitanduknye ariko hari n’amakipe twavuga ko hari byo yahombye kuko nko kuba Rayon Sport irisoje idakinnye n’ikipe yo hanze ni igihombo kuri bo. Dore bine by’ingenzi:

1. Uguhiga ubutwari muratabarana

Uyu ni umugani wiganje mu bafana ba APR FC, ahanini baba bashaka gukomoza ku byavuzwe ko ikipe ya Rayon Sport yitsindishije imbere ya Kivoyu ku mukino wa nyuma w’amatsinda. Ibi ngo byagaragaye mu ndorerwamo ebyiri:

 Masudi na Rayon Sport biyumvagamo ibyizere bityo bashaka kubanza gusebya APR bbere yo guhura na AS Vita Club ku mukino wa nyuma, niba ari ibi ariko “babuze intama n’ibiziriko

 Masudi na Rayon Sport batinye Vita Club bibatera kujya kwa APR bibeshyaga ko ariyo yoroshye, niba ari ibi, ibyababayeho ni ibya wa mugani ngo “wirukana umugore uguguna igufwa, ukazana urimira bunguri

2. Yves Rwasamanzi akwiye guhabwa amahirwe muri APR

Nyuma y’irushanwa rya gisirikare ikipe ya APR FC yitabiriye ihagarariye u Rwanda, uwari umutoza wayo Kanyankore Yaounde yaje gusezererwa maze ikipe ihabwa Yves Rwasamanzi by’agateganyo. Uyu niwe waje kuyitwara muri iri rushanwa anabwitwaramo neza dore ko birangiye nta mukino n’umwe atsinzwe.

Yihimuye kuri mukeba Rayon, anganya na Vita club rimwe ayitsinda irindi byiyongeraga ku kunyagira Daufin Noir na gutsinda nyir’irushanwa AS Kigali. Ibi rero ni byo abafana ba APR n’abandi bakurikirana ibya ruhago nyarwanda bagenderaho bamusabira kugirirwa icyizere dore ko yanahinduye byinshi aha.

Yves Rwasamanzi akwiye guhabwa amahirwe muri APR

3. Ibikorwa biruta amagambo

Iyi ni imvugo yakoreshejwe cyane ku ikipe ya Sunrise aho yaje n’ibikabyo byinshi: ngo bafite abanyanigeriya, umutoza wabo ari kunenga abakinnyi b’andi makipe, … ibi byahuriraye no gutsinda Kiyovu maze batangira kwivuga ibigwi. Aba ariko baje gusoza nabi kuko umukino ukurikiyeho banyagiwe na Rayon 4-0 baza no kongera gutsindwa na Police Fc bataha bagaragaje ko ari ikipe yaje mu irishanwa itabikwiye ahubwa ko bari bitabajwe.

Sunrise yatahiye ibikabyo

4. Kiyovu iragenda yinjira muri gahunda zayo neza

Iyi kipe yaje isimbuye Mukura VS yari imaze kwikura mu marushanwa, abantu benshi batekerezaga ko ari insina ngufi bigendeye kuri gahunda nshya iri muri iyi kipe yo gukinisha abana ku mpamvu z’amikoro make. Ku munsi wa mbere batsinzwe na Sunrise 2-0 abafana batangira guhamya ko iyi ipe izataha amaramasa, nyamara si ko byagenze kuko aba bana baje kugenda bakurira mu irushanwa baza gutsinda imikino yakurikiye ibiri yo mu matsinda (Rayon Sport na Police)

Byatumye barenga amatsinda by’umwihariko ku mwanya wa mbere bakurikiwe na Rayon Sport. Umutoza wabo yavuze ko irushanwa ryagenze neza kuko icyo bashakaga ari ukumenyereza abana. Gusa ngo mu byo bakibura yavuze ko hakenewe rutahizamu n’ubwo ngo kumubona bitoroshye.

Kiyovu iragenda yinjira muri gahunda zayo neza

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/09/2016
  • Hashize 8 years