Ni ingenzi gushora imari mu kubaka imyumvire iboneye mu rubyiruko rwa Afurika-Perezida Kagame

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame asanga ari ngombwa guharanira ko urubyiruko rw’Afurika ruhabwa uburezi n’amasomo aboneye kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe mashya ahari ku mugabane, harimo n’isoko rusange.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye izwi nka ‘‘CGECI Academy 2019″ ibaye ku nshuro ya munani aho itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI) iteranye.

Ni imana yahurije hamwe abikorera bo muri Afurika y’Uburengerazuba ariko u Rwanda rukaba rwayitabiriye nk’umutumirwa.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyo nama ubwo yafungurwaga, yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire.

Yavuze ko kwita by’umwihariko ku rubyiruko ari ikintu k’ingenzi kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe mashya ahari ku mugabane

Ati “Ni ingenzi kandi gushora imari mu kubaka imyumvire iboneye mu rubyiruko rwa Afurika, by’umwihariko mu kwihangira imirimo no guhanga ibishya. Nk’uko murimo kubikora binyuze muri gahunda zanyu z’ubujyanama”.

Yavuze kandi ko Afurika igomba kugera ku rwego aho ibihugu byayo bigira ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda zo guharanira impinduka.

Icyakora yashimangiye ko abafatanyabikorwa mu iterambere ari ingenzi ariko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro inkunga bihabwa.

CGECI Academy 2019 yitabiriwe n’abagera kuri 50 baturutse mu byiciro bitandukanye by’abikorera mu Rwanda birimo; ubuhinzi, inganda n’ikoranabuhanga. Baragirana kandi ibiganiro n’abagize urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire.

JPEG - 64.5 kb
Perezida Kagame yavuze ko Afurika igomba kugera ku rwego aho ibihugu bya Afurika bigira ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda zo guharanira impinduka




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years