Ni gute twakoroshya uko ibicuruzwa bigenda mu bihugu ariko ntitworoshye urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika?-Perezida Kagame

  • admin
  • 09/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko bisaba ubushishozi kugira ngo umuntu yumve ukuntu ibicuruzwa byoroherezwa kwinjira mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko koroshya urujya n’uruza rw’abantu bikaba bitaramera nk’uko byifuzwa.

Yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki 09 Kanama 2019 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuza abashoramari bo muri Afurika ndetse n’abaturutse ku yindi migabane, ikaba igamije ko abayitabiriye bahanahana ubunararibonye mu rwego rwo kunoza imikorere hagamijwe iterambere.

Ni inama yateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yahawe izina rya ‘Golden Business Forum’, yitabiriwe n’abantu 700 baturutse mu bihugu 23 ikaba ibaye ubwa mbere ariko bikaba byemejwe ko igiye kuba ngarukamwaka kubera umusaruro bayitegerejeho.

Perezida Kagame yavuze ko bigoye kumva uko ibicuruzwa ari byo byoroherezwa kugenda mu bihugu ariko byagera ku bantu bikagorana.

Ati “Ni gute twakoroshya uko ibicuruzwa bigenda mu bihugu ariko ntitworoshye urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika? Tugomba kumenya ko n’ubwo hari inzitizi mu kugenda kw’abantu cyangwa kubona viza, abantu ntibigeze bareka kugenda, banyura ku mipaka wabaha viza cyangwa utayibaha”.

Ati “Akenshi abo bantu baba ari abavandimwe, batandukanyijwe gusa n’icyitwa umupaka hagati y’ibihugu. Ni ubushake bwacu rero nk’abayobozi cyane cyane abayobozi mu rwego rwa politiki kugira ngo tubyoroshye, cyane ko twese tubyungukiramo nta wusigaye”.

Akomeza avuga ko koroshya na none isoko ry’uburyo bwo gutwara abantu mu ndege muri Afurika, bizakuraho imbogamizi ibigo nyafurika by’indege byahuraga na zo, ibyo ngo bikazatuma ubukungu bwa Afurika buzamuka kurushaho.

Perezida Kagame kandi yashimiye PSF kuba yarateguye iyo nama, ndetse anemera ko azajya ayitabira igihe cyose.

Ati “Ndashimira PSF kuba yarateguye iyi nama nkanasaba ko yahoraho, kandi kuva umuyobozi wa PSF yayintumiramo, niyemeje kuzajya nyitabira igihe cyose izaba. Kuyitabira nkazabikora naba nkiri Umukuru w’igihugu cyangwa ntakiri we, ubutumire bupfa kuzaba buhari”.

Yakomeje ashimira n’abandi bose bayitabiriye baturutse hirya no hino ku isi, by’umwihariko Abashinwa bayitabiriye ari benshi.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko Afurika izaba ifite miliyari imwe na miliyoni 100 by’abantu bakiri bato bari mu myaka yo gukora muri 2034, kandi ko mu myaka 10 iri imbere imijyi ya Afurika izaba ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 187, bityo ko ari ngombwa ko boroherezwa gukora bizinesi hagati y’ibihugu by’uwo mugabane kugira ngo utere imbere.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/08/2019
  • Hashize 5 years