Ni gute kwihangira imirimo byuzuzanya na gahunda y’iby’iwacu “Made in Rwanda”?

  • admin
  • 27/10/2016
  • Hashize 7 years
Image

Kwihangira imirimo ni intero n’inyikirizo mu bayobozi b’igihugu cyacu, ni mu gihe kuko usanga abantu bataka ubushomeri bagenda biyongera, Uwizeyimana Jean Bosco yabashije kubyumva neza aranabikora bityo aba umutangabuhamya ko iyo bishyizwe mu bikorwa binashimangira gahunda yo gukunda no gukoresha iby’iwacu “Made in Rwanda”.

Jean Bosco ukorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira, yashinze uruganda ruzwi ku izina rya Bambousa co ltd “IbyiwacuBamboo product”, rukoresha imashini icyenda zaturutse mu Bushinwa zikaba zimufasha mu gukora imishito na kirida biri ku rwego rushimishije.


Iyi ni mashini ifunika kirida, ikanandikaho izina rya Company izikora

Ese igitekerezo nk’iki yagikuye he?

Nyuma yo kubonako imishito na kirida ari ibintu bikenerwa cyane mu bucuruzi, akabona ukuntu Abanyarwanda benshi babitumiza mu Bushinwa bikanabageraho bihenze, yagize iki gitekerezo ngo akemure icyo kibazo ariko binamwinjirize ari nako aha abandi bantu akazi.

Ikindi ngo ni uko ubwo yari mu kiraka cyo gupima amashyamba, yabashije kuzenguruka u Rwanda asanga harimo imigano myinshi, kandi ariyo ikorwamo kirida, imishito ndetse n’intebe nibwo yafashe umwanzuro wo gutangiza Uruganda yise “iby’iwacu bamboo product”. Aha yari akiri Agronomme muri Isaie Busogo.

Birumvikana ko isoko rikiri rito nk’uko nawe ubwe yabidutangarije. Avuga ko isoko rimwe rifatika afite ari Nyirangarama, gusa ngo n’abandi baturiye aka karere baza kumugurira kandi hari n’abateganya kuza. Nta yandi masoko arabona mu gihe yemeza ko ibikoresho akora byujuje ibyangombwa kandi bifite ubuziranenge.

Akaba yifuza ko abanyamahoteli ndetse n’amaresitora bakunda iby’iwacu bakanabikoresha ngo kuko ari uguteza igihugu imbere muri rusange.

Mu gihe gito amaze gukora, yabashije gukuramo ayo ahemba abakozi 14 afite, akarangura imigano, ndetse asaguraho na make yo kugenda yishyura. Mu bakozi 14 harimo abagore umunani n’abagabo batandatu.

Jean Bosco akomeza ashimira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kimwe n’akarere ka Nyabihu ku bufasha hamwe n’inama bagenda bamuha bikaba bitumye agera aho ageze ubu.

Afite icyifuzo cy’uko MINICOM ku bufatanye na BDF bamufasha akabona igishoro gihagije cyo gukoresha mu buryo bwo gukomeza umushinga ku rwego rwaha akazi Abanyarwanda benshi no guhaza isoko riri mu Rwanda.

Amafoto ya bimwe mu bikoresho, imashini akoresha


Iyi ni imashini igegena imigano


Iri ni ibarizo rishya bateganya gukuramo briquette


Imashini ikata uduce twabonetse tukagira ingero z’umushito ushakwa


Iyi ni imashini isatura imigano mbere yo kuyijyana muzindi ziyitunganya

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/10/2016
  • Hashize 7 years