Ngororero : Umupadiri yagonze abantu barindwi agiye guhunga abaturage bamuvugiriza induru

Imodoka y’umupadiri yabuze feri ubwo yari ageze kuri Santarari ya Gaseke yo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, igonga abakirisitu barindwi.

Kugeza ubu ntiharamenyakana ababa basize ubuzima muri iyo mpanuka, uretse umwana umwe muto wahise ugwa aho, nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage witwa Mukankangura Felicité wari uhari ubwo impanuka yabaga.

Mukankangura yabwiye Umunyamakuru ko bari bahagaze imbere ya misa ari abakirisitu benshi bakabona imodoka ya padiri ije ibasanga yiruka.

Ngo ababishoboye bagerageje guhunga ariko kuko bari benshi igongamo barindwi barimo n’umwana muto wahise yitaba Imana.

Yagize ati “Bamwe bari mu kiriziya abandi bari hanze bategereje ko misa itangira tubona imodoka ya padiri iza yiruka idusatira, bamwe turahunga ariko igonga barindwi. Yari no kwinjira mu kiriziya n’uko habaye Imana.”

Avuga ko polisi yahise itabara, itwara abakomeretse kwa muganga. Padiri we ngo wasaga n’ufite ihahamuka yashatse gusubira mu modoka ngo ahunge ariko abaturage bavuza induru bamubuza kuyinjiramo.

Igitambo cya misa cyakomeje kiraba kuko hahise haza undi mupadiri, ngo n’ubwo byagaragaraga ko abakirisitu bari bagihungabanye.

Chief editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe