Ngororero: ingengo y’imari ya 2016/2017 izagabanukaho hafi miliyari 2

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years

Hasigaye iminsi 2 ngo umwaka w’ingengo y’imali wa 2015/2016 urangire Inama Njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 28/06/2016 igezwaho uko ingengo y’imali ya 2015/2016 yakoreshejwe n’iteganijwe m’uwa 2016/2017.


DES Niramire Nkusi nak CBM yashyikirijwe bije y’Akarere na Njyanama

Nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga nshingwabikrwa w’akarere Niramire Nkusi ingengo y’imari itaha izagabanukaho hafi miliyari 2. Impamvu yasobanuwe n’intumwa ya Minisiteri y’imali n’igenamigambi Kubwimana Emmanuel aho yagize ati iyi ngengo y’imali izagabanuka kuko amafaranga yatumye iya 2015/2016 izamuka ari ayo ikigo LODA cyari cyarageneye iyubakwa ry’imihanda inyuranye ya feeder road ubu akaba atazabaho kuko imihanda irimo gukorwa.

Nyuma abajyanama bunguranye ibitekerezo kuri iyi ngengo y’imali biza kugaragara ko ibibazo byinshi byabajijwe byakagombye kuba byarigiwe mu ma komisiyo ya Njyanama. Aha Bwana kubwimana yabagiriye inama yo kujya babanza guterana mu ma komisiyo ibibazo bakabiva imuzi bagatanga n’inzira byakemukamo mbere y’uko babizana mu nama rusange.

Nyuma yo kungurana ibitekerezi ingengo y’imali y’umwaka wa 2016/2017 ingana na 14,427,463,000 frws yatowe 100%.

bajyanama batoye budget ya 2016/2017 100%

Yanditswe na Sarongo/Richard

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years