Ngororero: impanuka yabaye hitabazwa kajugujugu kugira ngo irokore inkomere

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Kuri uyu wa Gatutu tariki ya 01 Nzeri 2015 Mu karere ka Ngororere ho mu ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka ahagana mu masaha ya saa munani ibi bikaba byatewe n’umuvuduko udasanzwe w’uwari utwaye iyi modoka.

Umuvugizi wa polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SPJean Marie Ndushabandi yatangaje ko iyo umushoferi wari utwaye iyi modoka ataza kuba yiruka cyane imodoka iba yatangiriwe n’ibiti biri ku muhanda bikayigarura.

Iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abagenzi bane naho abandi 15 barakomereka ariko muribo 10 nibo bakomeretse cyane ku buryo bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) n’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu. Gusa haracyari gukorwa iperereza kugirango hamenyekane neza umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka cyane ko bashobora kwiyongera



Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yatabaye abaguye muri iyi mpanuka



Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years