Ngororero: Babiri batawe muri yombi bacyekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero Kuri uyu wa gatatu tariki 21 Werurwe yafashe abagabo babiri ari bo Munezero Eric na Nshimiyimana Theogene bakekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi bakoresheje Mubazi y’amashanyarazi.Aba bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Munezero w’imyaka 24 y’amavuko na Nshimiyimana ufite imyaka 29 y’amavuko bafashwe kubera amakuru bahawe n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited).

CIP Innocent Gasasira yagize ati ”Aba bagabo bafashwe biturutse ku makuru Polisi yahawe n’iki Kigo cya EUCL. Ababakozi bacyo bagiye gukora igenzura nk’uko bisanzwe basanga hari abantu bakoresha umuriro batishyuye, baduha amakuru. Ubwo ni bwo twakurikiranye aya makuru dusanga koko bariya bagabo bari bamaze iminsi bakoresha uwo muriro mu buryo bw’ubujura.”


CIP Gasasira yakomeje avuga ko, usibye no kuba iki cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda cyo kwiba umuriro n’ibijyanye na wo, ibyo bakoze bishobora guhitana ubuzima bw’abantu kubera inkongi y’umuriro byateza mu gihe bidakozwe n’umukozi ubishinzwe.

Yagize ati,”Ibi bikorwa bijyanye n’amashanyarazi bikwiriye gukorwamo n’ababishinzwe kuko bishobora gushyira ubuzima mu kaga, iyo umuntu akoresheje Mubazi atabisobanukiwe bishobora kumuhitana cyangwa bigahitana abatuye hafi aho kuko bishobora guteza inkongi y’umuriro bitewe na kwa gukubaganya imigozi y’amashanyarazi nta bumenyi ubifiteho”.

CIP Gasasira yavuze ko abantu bakunze kwiba umuriro mu baturanyi babo bakoresheje imigozi y’amashanyarazi, abandi bagakoresha Mubazi zitabaruwe na EUCL cyangwa bakazimura aho zari ziri.

Aha akaba yaraburiye abantu bose bagerageza ibikorwa by’ubujura nk’ubu abamenyesha ko Polisi yabahagurukiye, kandi ko bazajya bahanwa by’intangarugero kuko baba bashaka gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga na bo batiretse asoza anabagira inama yo kubireka.

Icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa ingingo ya 313 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ubuza cyangwa uyobya imikoreshereze ya mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nka yo by’undi muntu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Mu gihe iyo mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nka yo, ari iby’urwego rwa Leta cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe (1.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 7 years