Ngomba kwemera kuzaryamana nawe kugira ngo atazabivuga?- Mungire inama

  • admin
  • 16/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umugabo wanjye tumaze imyaka irindwi tubana, natangiye kumuca inyuma mu myaka ibiri ishize bitewe n’impamvu nyinshi, zirimo kutabasha kunshimisha no kwiruka mu bakobwa bakiri bato.

Kubera ukuntu nari maze kumufata inshuro zirenga eshatu yasohokanye n’udukobwa byatumye nanjye mfata icyemezo cyo gukundana n’umusore wari umaze iminsi anyirukaho ansaba urukundo.

Mu by’ukuri sindi indaya ariko uwo musore twarakundanye cyane urukundo rwacu rusa nk’aho nta cyerekezo rufite ari urwo kwishimisha gusa.

Twari tumaze igihe dukunda gusohokana tukagenda mu gitondo tukitemberera tukarya ubuzima, nimugoroba tugataha ku buryo umugabo wanjye atarabukwa.

Mu cyumweru gishize nibwo twasohokanye ahantu, turagenda turarya, turanywa, turangije dufata icyumba turaryama turaruhuka, nimugoroba mbere yo gutaha mbanza kujya kwiyuhagira. Nkisohoka nibwo nakubitanye n’umuturanyi nkenyereye igitenge mu mabere bigaragara ko mbyutse ambonye akubitwa n’inkuba ambaza icyo ndi gukora aho, mu gihe ngishaka ibyo mubeshya wa musore dukundana aba arasohotse nawe yiyambariye agakabutura gato. Nahise mpagarara mera nk’ipoto. Uwo muturanyi yahise yumirwa arigendera, ariko ngize amahirwe ntiyabibwira umugabo kandi ni inshuti ye bajya basangira agacupa.

Ariko nyuma yaho uwo muturanyi yaje mu rugo asanga arinjye uhari njyenyine arambwira ngo ngomba kwemera kuzaryamana nawe kugira ngo atazabivuga.

Ubu yampaye umunsi tugomba kuzahurira aho hantu yatubonye, ngo azahansange niteguye ko turyamana ngo naho ubundi ninanga azahita abivuga.

Ubu ndi kwibaza niba nzamwemerera tukaryamana kugira ngo atamvamo, cyangwa niba nzemera gusenya kuko amvuyemo urugo rwanjye rwahita rusenyuka.

Yanditswe na Bakunzi Emile Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2017
  • Hashize 6 years