Ngoma:Yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga amagambo yo gushinyagurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 09/04/2019
  • Hashize 5 years

Umusore witwa Neza Eric,w’imyaka 18 y’amavuko mwene Munyaneza Tharcisse na Nyiragaruka Clementine wo murenge wa Remera akagali ka Nyamagana umugudu wa Kaguruka,yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo no gushinyagurira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Itabwa muri yombi ry’uyu musore ryabaye ejo ku Wambere tariki 08 Mata 2019 sa 19h30’ ku makuru yatanzwe n’inzego zibanze aho bivugwa ko uyu Neza yarebaga Television mu kabari ka Karasira Emmanuel hanyuma banyujijeho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, ahita avuga ko ari amagumba (imifupa bateka mu isombe).

Ngo avuga aya magambo yari ari kumwe na Tuyishimire Emmanuel, Cishahayo Gilbert, Mukamazimpaka Verene na Uwamariya Pelagie.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ngoma,Musafiri Jean Pierre,yabwiye Muhabura.rw ko uwo musore koko ayo magambo yayavuze.

Ati”Uwo mwana yari ari kureba tereviziyo abona bafite imibiri nka kuriya amafoto n’amashusho aba agaragara kuri tereviziyo, we aho kugira ngo avuge ko ari imibiri yahise abijyana mu matungo avuga ko ari imifupa”.

Nk’uko Musafiri yakomeje abitangaza ngo uyu mwana ubusanzwe akora akazi ko kubaga ingurube nta babyeyi abana nabo ahubwo abana n’abarumuna be kuko se na nyina batandukanye,magingo aya se akaba akorera mu mujyi wa Kigali ku modoka.

Ngo bigendanye n’ubu buzima uyu mwana abamo ngo birumvikana ko ntaburere yabashije kubona bwa musobanurira icyo ingebitekerezo isobanuye ndetse ko hari ababyeyi bakibiba ingengabitekerezo mu bana babo.

Ati”Uko uriya mwana angana yakagombye kuba asobanukiwe neza ubusobanuro bw’ingebitekerezo kuko niba angana kuriya atabizi,biragaragara ko hari ababyeyi bakibiba ingebitekerezo mu bana babo”.

Yakomeje atanga ubutumwa bw’uko buri muntu yamenya neza igihe turimo ndetse no kubahiriza gahunda kuko umuntu atitonze akantu gato ka kwangiriza byinshi.Bityo ngo bisaba kwitonda atari ku magambo gusa cyangwa ku mubiri ahubwo no kureka imitekerereze yuzuye ingengabitekerezo.

Nyuma yo kuvuga aya magambo,Neza yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Poste Remera mu karere ka Ngoma.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/04/2019
  • Hashize 5 years