Ngoma:Umuyobozi w’umudugudu yaburiwe irengero nyuma y’uko ashyamiranye n’umuturage

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyagatovu mu Kagari ka Gatonde,Umurenge wa Kibungo witwa Ndayambaje Ferdinand yaburiwe irengero nyuma yaho ameneye ijisho umuturage witwa Sahunkuye Celestin uzwi nka Cyaka barimo barwana.

Uyu muyobozi w’umudugudu yaburiwe irengero n’inzego z’umutekano kuva kuwa 23 Nyakanga 2019 ubwo yari amaze gushyamirana n’uyu muturage ayobora akamumena ijisho .

Amakuru avuga ko uyu muyobozi w’umudugudu yashyamiranye n’uyu muturage bapfa radio.

Umwe yagize ati “Bapfuye Radiyo uyu Cyaka yagurishaga.Umuyobozi w’Umudugudu yashakaga kuyimwaka ngo ariwe uyigurisha amafaranga avuyemo azayakoreshe mu kubaka ubwiherero bw’abana batawe na n’umugore wa Cyaka.Byarangiye bafatanye bararwana umukuru w’Umudugudu amukubita inkoni mu maso amukomeretsa ijisho rirangirika.”

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Nyagatovu, batangaje ko kugeza ubu ntawe urabona uyu mukuru w’Umudugudu ariko ko bakeka ko yahishwe nabo mu muryango we.

Ijisho rya Sahinkuye Celestin Cyaka ngo ryamaze gukurwamo kuko ryari ryangiritse kuburyo ritakira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo Kanzayire Console yemeje ko uyu mukuru w’Umudugudu wa Nyagatovu yaburiwe irengero ndetse ngo bahise bamusimbuza by’agateganyo.

Yagize ati“Nibyo ntabwo tumuheruka kuva yashyamirana nuwo muturage akamukomeretsa ijisho, twahise tumusimbuza by’agateganyo ubu dutegereje ko aboneka agashyikirizwa inzego z’ubutabera.”

MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/07/2019
  • Hashize 5 years