Ngoma:Ubuyobozi bwemereye Abadepite iby’intege nke bugira mu guha ijambo abaturage ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemereye imbere y’Abadepite ko hari aho bugira intege nke mu kumenyesha abaturage nk’abagenerwabikorwa uko ingengo y’imari ijya ku bibakorerwa, bityo bikaba byabafasha kubifata neza kuko baba bazi amafaranga Leta yabitanzeho.

Kuva tariki 9 Ukuboza 2019,Abadepite batangiye ingendo mu ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kwegera abaturage ndetse n’inzego z’ibanze bareba ibikorwa remezo byabegerejwe.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwagiranye n’itsinda ry’Abadepite bayobowe na Hon.Mukabikino Jeanne Henriette,hagaragaye ikibazo cy’uko hari abaturage batamenya aho ibibakorerwa bitegurirwa ndetse n’ingengo y’imari ibigendaho.Ibi akenshi bigatuma abaturage batabasha gufata neza ibyo bikorwa ngo babibungabunge kuko baba batazi agaciro kabyo mu rwego rw’amafaranga banagiramo uruhare ngo aboneke.

Hon. Ruku-Rwabyoma John yabajije ubuyobozi niba bajya bagerageza kubwira abaturage inkomoko y’ibikorwa by’iterambere bibakorerwa cyane cyane basobanurirwa ingengo y’imari ibigendaho.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yemereye Abadepite ko nk’ubuyobozi aho bahagira ubunebwe batajya babikora.

Avuga ko hari igihe n’abaturage bashiruka ubwoba bakabaza kuri iyo ngingo ariko bakabura icyo babasubiza,gusa bakemera ko ibyo bagakwiye kubibamenyesha kuko n’ubundi ari ibyabo.

Ati”Abaturage baratubwiye ngo duhura tugiye kubaka ibitekerezo by’ibyo twabakorera,rimwe na rimwe tukagira n’intege nke zo kujya kubabwira yenda ngo ibyo mwaduhaye icumi, iki nicyo cyakunze.Ugasanga ntibamenye ahantu ibindi ikenda byagiye,izo ni ntege nke dusigaje natwe turazemera”.

Yungamo ati”Aho batubwira natwe tukemera ni ahavuga ngo, tubaka ibitekerezo kugira ngo tuzabubakira imihanda ariko iyo tugeze muri bagetingi (kubitegurira ingengo y’imari) ntabwo tubashyiramo”.

Atanga urugero rw’igihe baba bateguye amafaranga azajya mu gikorwa cyo gukora imihanda ku buryo bagaragariza abaturage ayazatangwa ku bintu bizubaka umuhanda,ayazahemba abakozi bazawukora n’ibindi bitandukanye.

Akomeza agira ati”Aho ngaho tubigira ibinga kandi twarabyemeye koko!..kuko iyo bigeze kuri bije tuba twabyihereranye.”

Hon. Mukabikino Jeanne Henriette umuyobozi w’itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Ngoma, avuga ko iyo umuyobozi ahiga ikintu gifite akamaro ku buzima n’iterambere ry’umuturagi, ari byiza kukimusobanurira.

Ati“Ntabwo umuyobozi yahiga ikintu gifatiye ku muturage,kandi we atabigizemo uruhare.Bajyayo kugira ngo umuturage nibura,niyahiga amenye ko icyo kintu gikenewe muri uwo mudugudu ku buryo nikihagera azabasha no kugifata neza“.

Hon. Mukabikino akomeza avuga ko gufata igikorwa cy’iterambere ukakigeza ku muturagi nta ruhare yagize rwo kugisaba cyangwa kugitegura,ibyo bituma nta ruhare agaragaza mu kukibungabunga kuko atazi agaciro kacyo.

Ati”Bije [ingengo y’imari] yo, byaba bigoye kugira ngo umuturage ayimenye ariko nibura yamenye ngo igikorwa twifuza mu bindi ni ikihe? umuturage akaba ariwe uvuga igikorwa n’umudugudu nawo ukicara uti ’twebwe turifuza amazi,niba abaturage bavuze ko aribo bayifuza, ni ukuvuga ngo n’uruhare rwabo mu kuyabungabunga ruzagaragara.Ariko niwamuterurira ikintu ukagenda ukakimuterekera hariya, ntabwo amenya agaciro kacyo“.

Muri ibi bikorwa remezo Abadepite bari gusura, akarere ka Ngoma kabagaragarije ko mu myaka itatu ishize kavuguruye imihanda ibiri yo ku rwego rw’igihugu ndetse kanakora iyo ku rwego rw’akarere.

Ku rwego rw’igihugu harimo umuhanda Kayonza-Rusumo ufite ibirometero 90 ariko akarere ka Ngoma kakaba gafiteho ibirometero 30, wavuguruwe ugatwara miliyari 58 z’amafaranga y’u Rwanda (58,000,000Frw) ndetse n’umuhanda Kibungo-Ramiro ungana n’ibirometero 40 bateganya gushyiramo kaburimbo.

Naho imihanda yo ku rwego rw’akarere,bakoze imihanda y’imihahirano hafi mu mirenge yose igize aka karere ikaba ifite ibirometero 165 byatwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.000.000.000Frw).Ayo akaba yaravuye ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’i Burayi,muri MINAGRI ndetse n’ayakomotse mu karere.

Muri ibi bikorwa, mu masaha ya mugitodo Abadepite basura ibikorwa remeze byegerejwe abaturage,nyuma ya sasita bakagirana ibiganiro n’abaturage b’umurenge baba basuye.

Biteganyijwe ko Abadepite bazasoza uruzinduko rwabo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 bakorana inama n’ubuyobozi bw’akarere barimo.

JPEG - 109.4 kb
Hon. Ruku-Rwabyoma John


JPEG - 121.3 kb
Hon. Mukabikino Jeanne Henriette umuyobozi w’itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Ngoma
JPEG - 93.2 kb
Meya Nambaje Aphrodis avuga ko hari igihe n’abaturage bashiruka ubwoba bakabaza impamvu badahabwa umwanya mu kugena ingengo y’imari y’ibibakorerwa bakabura ibyo babasubiza}}
JPEG - 137.6 kb
Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge bari bitabiriye inama ifungura itangira ry’ingendo z’Abadepite mu mirenge bayobora

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/12/2019
  • Hashize 4 years