Ngoma:Perezida Kagame yatumyeho abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ati”Amagambo macye ibikorwa byinshi”

  • admin
  • 15/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu butumwa Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Perezida Kagame yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zabo bo mu karere ka Ngoma,yababwiye ko bakomeza umurava n’ubutwari ndetse anabashimira uruhare rwose rw’ibimaze kugerwaho ariko abibutsa ko inzira ikiri ndende kandi ngo amagambo macye ibikorwa byinshi.

Ubu butumwa bwashyikirijwe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Ngoma ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kanama hatangizwaga igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite bazahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga mategeko, cyabereye mu murenge wa Zaza ku kibuga cy’umupira cya TTC Zaza aho hahuriye imbaga y’abanyamuryango baturutse mu mirenge yose igize aka karere.

Kwizera Christella intumwa y’Ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango ubu butumwa yahawe na Chairman w’umuryango ku rwego rw’igihugu aho abashimira uruhare bagize rw’ibyo igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka itanu ishize.

Gusa ababwira ko inzira ikiri ndende ariko igendeka bityo, Abanyatwanda bose bazagera ku majyambere arambye nta wusigaye inyuma nk’uko umuryongo wa FPR-Inkotanyi wa byiyemeje kuva cyera aho wagaragaje ubushake mu kugeza ku banyarwanda ubutabera,amajyambere,umutekano,imibereho myiza ndetse n’ibindi byiza byose.

Ngo ibi ntibyapfuye kugerwaho kuko abari bahagarariye umuryango mu nteko ishingamategeko batowe muri 2013 nibo babigizemo uruhare aho batoraga amategeko arengera Umunyarwanda muri buri kiciro cyose banareba ko guverinoma ikora akazi kayo neza kagirira inyungu abaturarwanda bose.

Yongera ku basezeranya ko muri iyi myaka itanu ije abanyarwanda bagiye gukomeza gutera imbere haba mu bukungu bugera kuri bose,n’iterambere rishingiye ku bumenyi ndetse no ku mutungo kamere w’igihugu.Ikindi kandi ngo Umunyarwanda wese azaba afite ubumenyi,ubuzima bwiza kandi afite agaciro.

Bityo ngo”Amagambo macye ibikorwa byinshi” kuko kugirango ibyo byose bigerweho hacyenewe uruhare rwa buri wese,aho ruzagaragarira mu gutora abagize inteko ishingamategeko basobanutse b’umuryango wa FPR-Inkotanyi bazakomeza gutora amategeko arengera Abanyarwanda mu byiciro byose bareba ko ntawuhutazwa ndetse n’ibindi by’ingira kamaro.

Ibi byagezweho muri iyi myaka itanu ishize bishimangirwa na bamwe mu baturage batuye muri aka karere by’umwihariko umurenge wa Zaza aho bavuga imyato umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Musabyimana Rebecca yagize ati”Umuryango wa FPR ni mwiza nta cyatuma tutayitora pe.yaduhaye giri nka,iduha mitiweli,amavuriro hafi,abana bariga ntakwishyura amafaranga y’ishuri..,ubwo urumva ko ntacyatuma tutayitora FPR ni nziza.

Akomeza avuga ko nibindi bicye bacyeneye izabikora birimo nka kaburimbo ariko ibindi nk’amazi,amashanyarazi,amashuri ndetse n’imihanda birahari ngo kandi bizeye ko FPR-Inkotanyi ntacyo bazayiburana.

Kuri ubu imitwe ya politike itandatu irimo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP niyo yifatanyije na FPR-Inkotanyi mu matora yo muri uyu mwaka wa 2018.

Aha kandi herekanwe abakandida depite babiri ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije aribo Mukandera Iphigenie na Ndagijimana Leonard.


Abahagarariye umutwe wa politike wa PDC nabo bifatanyije na FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR mu karere ka Ngoma

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred kandida depite Mukandera Iphigenie(hagati) na Kwizera Christella intumwa y’Ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baturutse imihanda yose mu karere ka Ngoma morale yari yose

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/08/2018
  • Hashize 6 years