Ngoma:Mapambano Nyiridandi niwe watorewe kuba Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu asimbuye uwasezeye

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’igihe gito uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu yeguye,Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe watorewe kumusimbura kuri uwo mwanya.

Nyuma y’inkunduro yo kwegura no kweguzwa kuri bamwe mu bayobozi byanageze no mu karere ka Ngoma aho uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney yanditse asezera ku mirimo ye, magingo aya aka karere kabonye Visi Meya mushya.

Mapambano Nyiridandi w’imyaka 39 wubatse ufite umugore n’abana babiri, niwe wegukanye uyu mwanya aho yatowe ku majwi 181 kuri 246.

Uyu mugabo azwiho ubunararibonye mu miyoborere kuko yayoboye imirenge itandukanye mu karere ka Gasabo igihe kingana n’imyaka icumi (10) aho muri iyo mirenge yagiye yegukana ibikombe bitandukanye ndetse n’imodoka ebyiri.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/09/2019
  • Hashize 5 years