Ngoma:Inkuba yakubise inka 10 z’umuturage

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Wambere tariki 5 Werurwe ahagana saa moyo za nimugoroba ubwo imvura yagwaga,Inkuba yakubise inka 10 zari mu rw’urwuri rw’uwitwa Minega Augustin utuye mu murenge wa Kazo,kagali ka Birenga, umudugudu wa Murindwa haza gupfa inka esheshatu(6) naho enye (4) zirazanzamuka kuri ubu nta kibazo zifite ziri kurisha.

Muhabura.rw ivugana n’umuyobozi w’akarere ishinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kirenga Providance yemeje aya makuru avuga ko ari inka 10 ariko ko akarere ka kimara kubimenya kahise kajya gukora iperereza ngo karebe ko mu byukuri izo nka ari iz’umuntu umwe.

Yagize ati”Ni mu murenge wa Kazo inkuba yakubise inka ariko hari ikipe y’akarere yari yagiye gukora isuzuma,birumvikana ko ari ukujya kureba nyirazo niba zose ari ize cyangwa hari abandi bantu bari bazifatanyije.

Kubyerekeranye n’igihombo uyu muturage yagize, Umuyobozi w’akarere wungirije ishinzwe imibereho myiza y’abaturage yakomeje avuga ko nyuma yokuva kureba uko ikibazo kimeze,niba sanga ari umuntu umwe kandi utishoboye akarere karareba icyo kamufasha.

Yagize ati”Birumvikana niba inkuba yazikubise ni impanuka hanyuma turareba niba ari umuntu umwe cyangwa ari bantu benshi? Ese niba ari umuntu utishoboye? Ibyo byose rero nyuma yogukora iryo sesengura nibwo harebwa icyo abantu bashobora kumufasha”.

Mu karere ka Ngoma hakunze kwibasirwa n’ibiza by’inkuba, kuko uretse izi nka 10 za Minega Augustin yakubise mu murenge wa Kazo,mu mwaka wa 2016 yakubise inka 6 mu murenge wa Rukira. Gusa izo nka 6 za Ndayisaba Godfroid zakubiswe n’inkuba nta bwishingizi zari zifite.

Yanditswe Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/03/2018
  • Hashize 6 years