Ngoma:Impunzi y’umurundi yiciwe mu murima w’imyumbati

  • admin
  • 03/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abaturage basanze umurambo w’umusore mu murima w’imyumbati uherereye mu mudugudu wa Gisaka, Akagari ka Mahango, Umurenge wa Kibungo bagenzuye ibyangombwa bye basanga afite ikarita iranga impunzi zo mu Nkambi ya Mahama.

Uyu mugabo bamusanze muri uwo mukuri kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo ngo basanze ari impunzi y’Umurundi yabaga i Mahama mu karere ka Kirehe .

Amakuru y’urupfu rw’uriya muntu agera kuri Muhabura.rw avuga ko kugira ngo babone iyo mpunzi byaturutse ku mugore wari ugiye kwa muganga aciye hafi aho ashaka kujya kwihagarika abona imyenda , abona ishati n’agafuka karimo inyumbati agira amatsiko aramanuka ngo arebe uko bimeze.

Ahageze yasanze umurambo we uryamye muri uwo murima ndetse hagaragara n’imyumbati imwe yari yakuwe irambitse hafi ye.

Hari ahagaragara kandi igiti bisa n’aho aricyo bicishije uriya musore ukomoka mu Burundi wabaga mu nkambi y’impunzi ya Mahama.


JPEG - 105.2 kb
Ibyangombwa bamusanganye bigaragaza ko ari Impunzi y’umurundi iba mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe


Inkuru turacyayikurikirana…..

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2019
  • Hashize 4 years