Ngoma:Hari gahunda yo gusana Inzibutso n’ubwo imbaraga zikiri nkeya

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Inyubako nshyashya y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kibungo mu karere ka Ngoma/Photo:Sarongo Richard
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma bwana Gihana Samson atangaza ko bafite ikibazo gikomeye cy’Inzibutso ziruhukiyemo Imibiri y’Abatutsi bazize Jenocide mu 1994 zubatse mu buryo budahesheje Icyubahiro. gusa ngo hari gahunda yatangijwe na CNLG yo gusana Urwibutso rwa Kibungo rwari rusanzwe ruteye isoni.

Kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu usanga hakiri kugarara ikibazo cy’Inzibutso ziruhukiyemo Imibiri y’Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994 zicyubatse mu buryo bwo kwikiza, Aka karere ka Ngoma nako kagaragaramo iki kibazo cyane aho usanga Urwibutso rwa Kibungo ndetse n’urwa Rukumberi ari zimwe mu nzibutso wasangaga zigaragara nabi cyane ariko uyu muyobozi atangaza ko uru rwibutso rwa Kibungo rwatangiye kuvugururwa ndetse hakaba harangiye faze yambere hakaba hateganijwe ko bazakurikizaho Urwibutso rwa Rukumberi kuburyo Imibiri Ishyinguye mu buryo budahesheje Icyubahiro izimurirwa muri izi nzibutso zizaba zuzuye mu minsi iri imbere nk’uko Umuyobozi wa Ibuka muri aka Karere yatangarije Muhabura.rw.

Inyubako y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo mbere y’uko ruvugururwa/Photo:Sarongo Richard

Iki kibazo cy’Inzibutso kandi kijyanye n’ikindi kibazo usanga kikigaragara muri aka karere cy’Imibiri y’Abazize Jenocide1994 itari yaboneka, Uyu muyobozi wa Ibuka yavuze ko hari gahunda y’Ubukangurambaga ku baturage bose ngo bafashe ubuyobozi kuba iyo mibiri yaboneka yagize ati: Nk’ubu kugeza uyu munsi hari Abacitse kwicumu rya Jenocide bajya baza batubaza bati koko mwatubabariye mukadufasha kubona Imibiri y’abacu natwe tukabashyingura mu cyubahiro?”. Aha nk’uko Gihana Samson yakomeje abivuga ngo hari gahunda bajya bafata yo kuganirirza abaturage babasaba ubufatanye mu kwerekana ahantu hose haba hashyinguye umututsi wazize Jenocide mu rwego rwo kuba yashyingurwa mu cyubahiro.
Gihana Samson, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Ngoma/Photo:Snappy w’i Rwanda

Mu kiganiro na RBA, Komisiyo y’Ighugu Ishinzwe Kurwanya Jenocide (CNLG) yatangaje ko hari gahunda ihari yo gusana inzibutso mu gihugu hose ndetse no kubaka izindi nshyashya zigezweho nk’uko biba biteganywa na Minisiteri ishinzwe imyubakire mu Rwanda, aha kandi CNLG ivugako bateganya kwimurira Imibiri y’Abazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Nzibutso nshyashya zirimo kuzura ndetse n’iziri kumara kuvugururwa.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 8 years