Ngoma:Habonetse umurambo w’umugore mu ishyamba ahamaze iminsi itatu

  • admin
  • 19/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 18 Gashyantare mu murenge wa Sake akagali ka Nkanga umudugudu w’Akabira hatoraguwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 35 y’amavuko yabonywe mu ishyamba n’abana bari bagiye gutashya bigaragara ko yari ahamaze nk’iminsi 3. Kuri ubu ntabwo baramenya aho yakomotse ndetse ni cyamwishe dore ko hatari haboneka uwavugako amuzi.Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma ngo bamenye icyamwishe.

Hari mu masaha ya saa kumi ubwo abana barimo gutashya mu ishyamba riherereye mu mudugudu w’Akabira babona umurambo w’umuntu w’umugore nibwo bahise biruka bajya kubibwira inzego z’ubuyobozi.Abayobozi bahise bajya kureba ariko ngo kugeza ubu ntabwo baramenya nyiri umuntu kuko babuze aho yakomokaga kuko ntabyangombwa yari afite bimuranga.

Muhabura.rw yavuganye n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagali ka Nkanga Musabyimana Japhet avuga ko bakimara kubimenya bahise bajya gutabara ariko ntabwo bamenye aho yakomokaga aho yagize ati”Ahagana nko mu masaha ya saa kumi na sakumi n’igice nibwo tumenye ko mu mudugudu w’Akabira ahantu inyuma y’umudugudu hari agashyamba habonetse umurambo w’umuntu. ababitubwiye ni abana barimo batashya bahita baza baratubwira duhita tujyayo.Twahageze dusanga ni umurambo w’umuntu bigaragara ko ahamaze iminsi hagati y’itatu n’ine ariko ntabwo turamumenya ariko turaje twegere abaturage baho twumve ko hari uwaba amuzi kugeza ubu ntabwo turamenya amakuru afatika yaho yakomokaga.Ni umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30”.

Yakomeje avugako hari uwo bari bacyetse wo mu murenge bahana imbibi wa Gashanda ko yaba ariwe kuko yari amaze igihe gito ahimukiye ariko basanze atariwe ahubwo icyo bakoze bahise bamushyira mu modoka bamujyana ku bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma ati”Twaje kumenya amakuru ko uwo muntu ashobora kuba ari uwo mu murenge duhana imbibi wa Gashanda bitewe nuko twacyekaga umuntu wari umaze igihe gito ahatuye.Ariko twaje kuvugana n’umukuru w’umudugudu waho twacyekaga ko yaba akomoka, atubwira ko uwo twacyekaga ahari atariwe aranamumpa turavugana.icyo twakoze twafashe umurambo tuwushyira mumodoka bawujyana mu bitaro I Kibungo, kugeza na nubu turacyashakisha nta makuru turamenya”.

Yasoje avuga ko nta n’ikintu na kimwe yari afite kimuranga ahubwo icyo babashije kubona nuko byagaragaraga ko ashobora kuba yari umuntu ufite ubumuga bwo mumutwe kubera ko ingingo zimwe na zimwe z’umubiriwe zari zarakomerekejwe n’umuriro nko kugwa muziko aho yari afite ubushye ku mubiri we haba ku mano,ku ntoki ndetse no mu maso.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/02/2018
  • Hashize 6 years